Ngororero: Umugabo yasanze umugore we ari gusonga ubugari amukubita ifuni mu mutwe

Umugabo w’imyaka 40 wo mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba arakekwaho kwica umugore bari bafitanye abana babiri amukubise ifuni.
Aya mahano yabereye mu murenge wa Nyange, Akagari ka Vuganyana kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2020.
Uyu mugabo yitwa Hakuzimana Medard bahimbaga (Gisurere) naho umugore yitwa Nyirasangwa Jeannette bari bafitanye abana babiri.
Umwe baturanyi b’uyu muryango wari utunzwe no gupagasa yabwiye ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo Gisureri yishe umugore we saa mbili z’umugoroba ubwo yari asanze umugore we amaze gusonga ubugari nk’ifunguro ry’umugoroba bari burarire.
Abaturanyi babo bakomeza bavuga ko uyu mugore ku wa Gatatu yagiye ku isoko yirirwayo ntiyataha, arara ahantu hatazwi.

Bukeye bwaho ku wa Kane nibwo uyu mugore yatashye asanga umugabo yazindutse ajya gupagasa. Umugore yahise ajya guhaha araza arateka.

Bigeze mu masaha y’Umugoroba nibwo Gisurere yatashye ageze mu rugo asanga umugore we ari gusonga ubugari ahita amukubita ifuni mu mutwe aramwica.
Mashyaka Valens, uturanye n’uyu muryango avuga ko uyu mugore n’uyu mugabo bombi bari basanzwe atari shyashya kuko umugore yari umusambanyi umugabo ari umusinzi.

Uyu mugabo nyuma yo kwica umugore yahise atoroka n’ubu ntarafatwa, inzego z’umutekano ziri kumushakisha. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yari afite undi mugore yasize ku Gikongoro.

Nyakwigendera Nyirasangwa Jeannette asize umwana w’imyaka 6 n’ undi w’imyaka ibiri. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzuma.

Src: Ukwezi

About Aime Ndayambaje

Ndayambaje Aimé ni umunyamakuru wa Isiyose.rw na ISIYOSE TV urangajwe imbere n'intumbero yo guteza imbere iki kinyamakuru. Ndayambaje Aimé Yihariye mu nkuru z'imyidagaduro, Utuntu n'utundi n'izindi zo mu buzima busanzwe bwa buri munsi mu isi dutuye.

View all posts by Aime Ndayambaje →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *