Nta ntara n’imwe itaragaragaramo COVID-19 mu Rwanda.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu banduye Corona Virus 134 ariko muri aba 49 bamaze kuyikira.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ibyiwacu.com avuga ko Dr. Nsanzimana Sabin yatangarije kuri Televiziyo y’igihugu ko nta ntara n’imwe mu Rwanda itaragaragaramo nibura umuntu umwe wanduye Corona Virus. Yavuze ko I Kigali ariho hagaragaye umubare munini w’abanduye iki cyorezo kuko abarenga 100 niho bagaragaye.

Yavuzeko uteranyije abarwayi bose bagaragaye mu ntara batarenga 15. Dr. Sabin yakomeje avugako kuba barafunze mujyi wa Kigali byatumye icyorezo gisa n’ikigumye hamwe bibafasha kutajya bajya gukura umurwayi mu ntara nk’uko mu bindi bihugu bigenda.

Dr. Nsanzimana yavuze kandi ku makuru y’uko Gicumbi haba haragaragaye abarwayi batandatu avuga ko bari baratangajwe mu bipimo byabanje kuko ibanga rya kiganga ari ngombwa.

Uyu munsi rero hakaba habonetse abandi barwayi 7 banduye Corona Virus mu bipimo 983 byafashwe byatumye umubare w’abanduye ugera kuri 134. Uyu munsi kandi hakize abandi bantu 7 basanga 42 bose bakaba 49.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *