Mu itangazo polisi y’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwayo rwa twitter polisi iravugako yataye muri yombi abayobozi b’ibanze batatu bakekwaho kugira uruhare mu kunyereza amabati yari agenewe abaturage basenyewe n’umuyaga ukomeye wabaye ku itariki ya 08 Mata 2020.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda abatawe muri yombi ni Bariyanga Bernard umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Myuga, Hakizimana Desire SEDO w’Akagari k aka Myuga na Nyagasaza Jean Daniel umukuru w’umudugudu wa Kabeza.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Mukamira mu gihe iperereza rigikomeje.
Inkuru irambuye mwasura www.polisi.gov.rwa