Nyagatare: Polisi yafashe abantu 49 bateraniye mu mazu basenga.

Polisi yifashishije amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga mu kagari ka Rwimiyaga mu mudugudu wa Gakoma yafashe abantu 49 bateraniye mu mazu basenga.

Amakuru dukesha Polisi y’uRwanda avugako 45 bari munzu y’umuturage witwa Mutoni Frola wimyaka 40 naho abandi 4 bari kwa Mukaremera Anitha utuye mu murenge wa Rwimiyaga mu kagari ka Gacundezi umudugudu wa Rukundo.

Bakaba bafashwe kumugoroba wo kuri tariki ya 7 Nyakanga 2020, abafashwe 45 bafatiwe kwa Mutoni Frola ni abayoboke b’itorero ry’abadivantisti bumunsi wa karindwi naho abandi nabo mu madini atandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko hari nka saa tatu z’umugoroba abaturage bakomeza kubona imodoka n’abandi bantu bagenda n’amaguru bajya mu rugo rwa Mutoni Flora w’imyaka 40.

Nyuma y’iminota mike batangiye kumva baririmba basenga bahita batanga amakuru kuri Polisi.

avugako bariya bantu 49 barenze ku mabwiriza yo kurwanya covid 19 yose uko yakabaye.

Ati   Ahantu bari bateraniye nta ntera ya metero yari hagati y’umuntu n’undi, bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye ndetse bajya no kwinjira muri urwo rugo ntabwo bari bakarabye mu ntoki. Bariya bantu baturutse mu bice bitandukanye by’umurenge wa Rwimiyaga n’uwa Nyagatare ku buryo batamenya uwaba afite ubwandu bwa COVID-19.

Abafashwe bose uko ari 49 babaye bashyizwe mu kato kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo bakurikiranwe.

One Comment on “Nyagatare: Polisi yafashe abantu 49 bateraniye mu mazu basenga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *