Nyamagabe: Umuyobozi w’ikigonderabuzima yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana utwite

Nsengimana Didace umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibirizi giherereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kibirizi,yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure ariko akaba yaranatwite ibi akaba yabikoreye mu kigo abereye umuyobozi.

Mu gihe uyu mukobwa yari ategereje gufata ifu igenewe ababyeyi batwite ku kigonderabuzima,umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibirizi,ngo yahamagaye uwo mwana amubaza igituma ahora aza aho kwa muganga maze amusobanurira ikimuzana.

Nyuma yamusabye ko bajya mu cyumba aho bapimira ababyeyi batwite kugira ngo amupime dore ko yari yamubwiye ko abona inda ye yaramanutse ari ngombwa ko harebwa impamvu yabiteye.Bakimara kugera mu cyumba Titireri Nsengimana yarambuye akamatera hasi maze amuryamishaho ariko amusaba ko abigira ibanga.

Ubwo umwana yaratashye ariko akimara kugera iwabo yahise abitekerereza nyina,nibwo bahise basubira ku kigo nderabuzima.Mu nzira bahuye na Titireri Nsengimana ari kuri moto agiye kubareba ngo bumvikane babigire ibanga.

Bakimara guhurira mu nzira ngo yabahaye ibihumbi 17 by’amafaranga y’u Rwanda (17,000Frw) kugira ngo bumvikane babigire ibanga.Ubwo umwana na nyina bahise batanga amakuru nibwo polisi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB bahise baza muri urwo rugo gukora iperereza rya mbere.

Babajije umwana ibyo yaba yibuka yabonye kuri uwo muyobozi,ababwira ibara ry’akenda k’imbere ke (Boxer) maze basanga ari ryo ndetse n’ibindi bagiye bamubaza bitandukanye abisubiza.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza,Mujawamariya Prisca,yatwemereyeko uwo muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibiriza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana.Ati” Nabyumvise nange ariko sinabonye uko njyayo kuko niriwe mu yindi mirenge aho nakurikiranaga izindi gahunda.Icyo nzi ni uko RIB ari mu maboko y’ urwego rw’ubugenzacyaha .Ubwo dutegereje ko bakora iperereza bakatubwira ko ari ukuti koko”.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB,Marie Michelle Umuhoza yavuzeko Nengimana yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2020 akaba akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

Ubu Titireri Nsengimana akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamagabe.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *