Nyamasheke: Umugore n’umugabo basanzwe bapfiriye mu nzu

Inkuru dukesha Radio isangano ivuga ko mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Rangiro, Akagari ka Gakenke Umudugudu wa Rwasa umugabo witwa Harerimana Eric w’imyaka 37 n’umugore we Nyirahabimana Immaculee w’imyaka 25 ejo tariki ya 21 Mata 2020 basanzwe bapfuye.

Gitifu w’Umurenge wa Rangiro Nabagize Justine yatangajeko aya makuru bayamenye biturutse ku mwana mukuru wo muri uwo muryango wababwiye ko yabyutse agasanga Papa we amanitse mu mugozi mu ruganiriro na nyina yapfiriye mu cyumba. Yavuzeko iby’uko umwe yaba yishe undi biri kuvugwa byakwemezwa n’urwego rw’ubugenzacyaha(RIB)

Ubwo uwo mwana w’imyaka irindwi yasangaga Se amanitse yapfuye yirutse ajya gutabaza nyina mu cyumba asanga nawe yapfuye yihutira kujya gutabaza kwa nyirakuru doreko banaturanye.

Nabagize akomeza avuga ko nta makimbirane adasanzwe uyu muryango wari uzwiho ndetse abantu batunguwe n’urupfu rwabo.

Ntiharamenyekana icyaba kihishe inyuma y’uru rupfu iperereza rirakomeje.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *