Nyanza: babiri basanzwe mu nzu bapfuye

Inkuru dukesha ikinyamakuru intyoza.com ivuga ko mu masaha y’umugoroba wo kuwa 19 Mata 2020, umugabo w’imyaka 63 y’amavuko witwa Ngendahimana Leonidas hamwe n’umugore babanaga mu buryo bw’ubushoreke witwa Nabagize Beliya w’imyaka 35 y’amavuko bari batuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Runga, Umurenge wa Rwabicuma ho mu Karere ka Nyanza, basanzwe mu nzu babagamo bapfuye. Intyoza.com bakomeza bavuga ko umwe yari ari mu cyumba cye n’undi mu cye bombi bapfuye. Aba ba nyakwigendera iyi nzu basanzwemo ngo bayibanagamo rimwe na rimwe mu gihe bakeneranye kuko ngo buri wese yabaga mu nzu ye ariko baturanye.

Intyoza.com yaganiye n’abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko bakeka ko umugabo yaba yishe umugore hanyuma nawe akiyica yimanitse mu mugozi kuko umugore yasanzwe mu cyumba yapfuye, bakaba bakeka ko yicishijwe umupanga, naho umugabo bamusanga amanitse mu mugozi mu kindi cyumba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yemeje aya makuru aho yagize ati” Uyu mugabo n’umugore  bapfuye bombi baribaratandukanye n’abo bashakakanye nyuma bombi babana mu buryo bw’ubushoreke kandi abaturage bari basanzwe babizi”. Yakomeje agira ati” ejo hashize umugore yasanze umugabo abaturage babonye ko umugabo atigeze asohoka barakingura bajya kureba basanga umugabo yiyahuye yimanitse mu mugozi bakinguye mu kindi cyumba basanga umurambo w’uwo mugore bakoraga ubushoreke, kugeza ubu RIB ikaba yatangije iperereza.”

CIP Sylivestre akomeza agira inama abaturage ko bakwiye kwirinda ingendo zitari ngombwa bakaguma mu ngo zabo muri iki gihe cya Koronavirusi ndetse bakanirinda amakimbirane mu miryango ajyanye n’ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Source: Intyoza.com

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

One Comment on “Nyanza: babiri basanzwe mu nzu bapfuye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *