Nyanza umusore yakubise Se ishoka mu mutwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mata 2020 hamenyekanye inkuru y’umusore wo mu kigero k’imyaka 20 ukomoka mu Mudugudu wa Kavumu B ho mu Karere ka Nyanza ukekwaho icyaha cyo gukubita Se umubyara ishoka mu mutwe akamukomeretsa.

Inkuru dukesha Flash Tv ivuga ko uyu musore yajijije uyu musaza ko yari yanze kumwishyura amafaranga 700 yari amuriro. Biravugwa ko ubu uyu musore yaba yamaze gutabwa muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB kubera iki cyaha akekwaho cy’ubwinjiracyaha mu kwica.

Twagerageje kumva icyo ubuyobozi bubivugaho ariko ku murongo wa telefoni ntitwabashije gufatisha Meya w’Akarere. Ibindi kuri iyi nkuru turakomeza kubikurikirana tukaza kubibagezaho…

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

One Comment on “Nyanza umusore yakubise Se ishoka mu mutwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *