Nyarugenge: Umukecuru wagwiriwe n’urukuta agapfa yabonetse.

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu Kagali ka Nyabugogo mu Mudugudu wa Kamenge ku munsi w’ejo tariki ya 23 Mata 2020 nibwo umukecuru witwa Mukansoro Genereuse w’imyaka 60 yitabye Imana ubwo yagwirwaga n’urukuta rw’igipangu arimo kubuguriza amazi ngo atinjira mu rugo imbere.

Abaturage rero bakomeje gushakisha uyu mukecuru baza gusanga yashizemo umwuka.

Inkuru dukesha urubuga umuseke.com ivuga ko yaganiriye n’umuturanyi w’uyu mukecuru witwa Umutesi avugako byagoye abatabazi kuko yari yagwiriwe n’ibyondo byinshi kandi mu mukingo muremure.

Yagize ati”Kubera ko byabaye hari kugwa imvura nyinshi, amazi yivanze n’ibitaka by’urukuta, bituma kumukura mu isayo bigorana. Abagabo bamushatse igihe kirekire kandi mu buryo bugoye.”

Umuseke.com wagerageje kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude kugirango agire icyo abatangariza kuri iki Kiza ntiyitaba telefoni ye igendanwa.

Umurambo wa Genereuse ukaza gushyingurwa none tariki ya 24 Mata 2020

Source:Umuseke.com

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *