Nyaruguru: Gitifu yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umukecuru w’imyaka 95

Mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ngoma, Gitifu w’Akagari ka Nyamirama yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umukecuru w’imyaka 95 y’amavuko hamwe n’abakobwa be babiri. Nk’uko bivugwa uyu Gitifu ngo ashobora kuba yafatanyije n’abaturage bakirimo gushakishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro sylivestre atangaza ko uriya mukecuru n’abakobwa be bakubiswe bashinjwa amarozi no kujya mu bapfumu ariko kugeza ubu nta bimenyetso bifatika mu byo babashinza.

CIP Sylivestre yagize ati” Uriya mukecuru n’abakobwa be ngo babakekagaho kuroga abantu, tariki ya 23Mata 2020 mu gitondo bafatiwe mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Nyanza mu Kagari ka Nyaruteja abaturage bo muri uyu Murenge bafatanyije na Sibomana ushinzwe umutekano mu Mudugudu w’Urugomero muri aka Kagari ka Nyaruteja.Babafashe bavuga ko baje kubaroga no kuraguza ku mupfumu uhaba.”

Akomeza avuga ko bariya baturage ba Gisagara bamaze gufata uriya mukecuru n’abakobwa be babakubise bahamagara umuyobozi w’akagari baturutsemo ka Nyamirama muri Nyaruguru araza nawe abajyana abakubita abaashinza kuroga.

CIP Twajamahoro asaba abaturage kwirinda kwihanira ndetse hagira uwo bafatira mu makosa bakabimenyesha inzego z’umutekano zikifatira umwanzuro.

Uriya muyobozi akaba yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Kibeho naho abakubiswe bajyanywe kwa muganga nk’uko Polisi ibitangaza.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *