Abantu 17 bakekwaho kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi biyise aba ‘MEN’ batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB. Aba bakaba bakekwaho kwiba bakoresheje uburiganya.
Inkuru dukesha urubuga IGIHE.com iravuga ko aba bantu berekanwe kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mata 2020 .Ni nyuma y’uko kandi abandi bantu 15 bagize uyu mutwe nabo berekanwe muri Gashyantare 2020 nabo bakaba bari gukurikiranwa n’ubushinjacyaha. Igihe.com bakomeza bavuga ko aba bafatiwe mu Karere ka Rusizi aho bagiye bahamagara abantu kuri telefoni bakababwira ko bibeshye bakaboherereza amafaranga ngo bayabasubize. Ndetse bagiye bashuka abantu bakanabagurisha amabuye y’agaciro atujuje ubuziranenge.
Urwego rwa RIB nirubakanire urubakwiriye