Polisi imaze iminsi itatu itaye muri yombi Hakizimana Alexis w’imyaka 25

Uyu munsi nibwo Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yatangaje ko kuwa 14 Mata 2020 yafashe uwitwa Hakizimana Alexis w’imyaka 25 wo mu Karere ka Ngororero Umurenge wa Matyazo mu kagari ka Matare wiyitaga umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze agamije kwambura abaturage amafaranga yabo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba,CIP Bonaventure Karekezi yavuzeko HAkizimana yagendaga yiyita umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere akabizeza inkunga ya Leta. Yagize ati ”Hakizimana yangendaga yiyita Agoronome w’Akarere ka Ngororero akandika abantu ku malisiti ababwira ko hari inkunga Leta igiye kubaha muri iki gihe cya Koronavirusi.

CIP Karekezi akomeza avuga ko uwo Hakizimana yandikaga yagombaga kumuha amafaranga y’u Rwanda igihumbi. Yafashwe amaze kwandika abantu bagera kuri 80.

Hkizimana yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya.

CIP yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira abandi bantu bose kuba maso bakirinda ababashuka babaka amafaranga bagamije kubambura ko uwo babonye bakwihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Hakizimana ahamijwe iki cyaha n’urukiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni eshatu(3,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000 FRW), nk’uko ingingo ya 174 y’itegeko N068/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ribivuga.

Ibindi kuri iyi nkuru mwasura urubuga rwa Polisi y’u Rwanda.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *