Polisi yatangije uburyo bwo gukoresha utudege twa drones mu kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19

None tariki ya 12/04/2020 Polisi y’u Rwanda yatangije uburyo bwo gukoresha indege za drones.

Nkuko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Polisi y’u Rwanda ( RNP) Polisi yagize iti:”Dukomeje gukoresha uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira za COVID-19  kugirango tubashe kuzubahiriza no kwirinda.Twatangiye gukoresha indege nto zitagira abapirote(Drones)”.

Polisi yakomeje isaba abanyarwanda ko nibazibona zitambutsa ubutumwa batazirangarira ahubwo bagatega amatwi ubutumwa zibagezaho.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *