Polisi yerekanye abatwaraga ibicuruzwa bitemewe

Mu itangazo polisi yashize ku rukuta rwayo rwa twitter rivuga ko:”Kuwa gatatu tariki ya 15 Mata 2020 ku kicaro cya Polisi mu mujy wa Kigali, Karegeya Jean Bosco w’imyaka 34 na Ndahimana Emmanuel ufite imyaka 30 beretswe itangazamakuru. Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babafatiye mu mujyi wa Kigali batwaye inzoga z’amaoko atandukanye, bari bazivanye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge bazijyanye ahitwa mu Nzove muri aka karere”.

Abatawe muri yombi n’ibicuruzwa bari bafite

Polisi yatangaje kandi ko Karegeya Jean Bosco ariwe wari umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite ibirano RAA087T, akaba yari afite icyangombwa yahawe cyemerera iyi modoka gutambuka muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi. Ubwo yafatwaga abapolisi basanze ahetse inzoga zitasoze ziri mu makarito 25, ziganjemo izo mu bwoko bwa Black Sea Whiskey,Skol, Konyagi, Red Waragi, umurava(Urwagwa).

Ndahimana Emanuel we Polisi yavuze ko ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyari cyaramufungiye ubucuruzi bwe burimo naziriya nzoga kubera ibirarrane by’imisoro birenga miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda. Yaje guca inyuma yica ingufuri ya RRA arakingura akuramo ziriya nzoga. Kuwa kabiri tariki ya 14 Mata abapolisi bakaba baramufufashe yari agiye kubihiha mu Nzove nk’uko abyivugira.

Umuvugizi wa Polisi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko usibye kuba yarakoresheje nabi icyangombwa yahawe cyo gutwara imyaka,ziriya nzoga nyirazo yasaga nk’uziye kuko zari mu bibazo bitandukanye bijyanye n’imisoro ya Leta.

Ibindi kuri iyi mwasura urubuga rwa Polisi y’u Rwanda..

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *