RIB yafunze abanyamakuru babiri bazira kwigomeka ku buyobozi.

Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwayo rwa twitter, RIB yatangajeko yafunze Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier bombi akaba ari abanyamakuru.

Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi banga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwiza rya COVID-19 hamwe no guhohotera abashinzwe kuyubahiriza.

Byansi akimara gufatwa yanditse ubutumwa abunyuza ku rukuta rwe rwa twitter agira ati:” Ntawe muri yombi”

Polisi yahise imusubiza igira iti: “Nshuti Baker wafashwe ubwo wari hamwe n’abandi mugenda nyuma ya saa tatu z’ijoro i Remera ndetse nta kinyabupfura ubwira abapolisi ubwo baguhagarikaga ngo ntibazi ibyo bakora wowe uri umunyamakuru.”

Mu ifoto kandi uyu munyamakuru byagaragaraga ko atambaye agapfukamunwa.

Aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *