Rubavu: Polisi yataye muri yombi umugizi wa nabi

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Nyamikongi mu Mudugudu wa Rwamikungu Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yahafashe Sibomana Jean Pierre w’ imyaka 35 nyuma y’uko yishe inka ya  Nyiramagori Rachelle  w’imyaka 48 y’amavuko. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2020 saa 2h45 z’ijoro.

Inkuru dukesha urukuta rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda ivuga ko Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko uriya Sibomana yitwikiriye ijoro ajya aho abashumba barangirira inka harimo n’iriya ya Nyiramagori Rachelle asanga baryamye basiniziriye akabakubita nyamara inka yamaze kuyitera icyuma mu nda y’amaganga.

CIP Karekezi yagize ati “Muri ririya joro yasanze abashumba aho bari mu bikuyu arabakubita ababwira ngo inka yabo yaramburuye naho bariryamiye, bahungiye ku muturanyi wabo nawe aza kureba ibyabaye ahura na Sibomana ipantaro ye iriho amaraso, arakomeza ajya kureba inka asanga inka ya Nyiramagori Rachelle iryamye hasi iva amaraso mu nda y’amaganga bigaragara ko yatewe icyuma.”

Sibomana akimara gukora ibyo yafashe igare arahunga ariko ntiyateye kabiri atarafatwa kuko igikorwa cyo kumushakisha cyahise gitangira muri iryo joro.

CIP Karekezi yakomeje ati “Polisi yahawe amakuru muri iryo joro hatangira igikorwa cyo gufata uriya mugizi wa nabi (Sibomana) mu gitondo afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe bigaragara ko yahungaga kuko ubusanzwe atuye mu murenge wa Kanzenze. Mu kumubaza ibyabereye mu gikuyu (aho inka ziba) Sibomana ntiyabisobanuraga neza  kandi yari yahageze akanagenda avuga ko inka yaramburuye, ni mugihe  kandi imyenda ye yari iriho amaraso.”

CIP Bonaventure yahumurije abaturage ko ntakibazo cy’umutekano muke gihari n’ubwo habaye biriya.

Uwafashwe yajyashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB) kugirango ikomeze iperereza.

Source:RNP

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

One Comment on “Rubavu: Polisi yataye muri yombi umugizi wa nabi”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *