Rubavu: Yatawe muri yombi azira kwaka no kwakira ruswa

Ejo tariki ya 23 Mata 2020 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Gikombe Polisi yataye muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikombe witwa Sentwari David w’imyaka 30 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo kwakira ruswa y’amafaranga y’umuturage wubakisha igipangu k’inzu atabifitiye uruhusya rwa Leta.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB) Umuhoza Marie Michelle yemeje aya makuru aho yagize ati” ubu twafunguye dosiye kugira ngo akurikiranwe.”

Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko uyu muyobozi yasabye amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amanyarwanda (25,000 FRw) umuturage kugira ngo akomeze kubaka. Aya mafaranga yagombaga kunyuzwa ku muyobozi w’umudugudu wa Rebero muri aka kagari uwo muturage atuyemo.

Nyuma kandi Sentwari yongeye kwaka uwo muturage andi mafaranga ibihumbi cumin a bitanu by’amanyarwanda (15,000) amubwirako agomba kutayatanga cyangwa agakuraho ibyo yubatse byose, ibi byatumye uyu muturage abimenyesha inzego z’umutekano.

Sentwari yasabye uwo muturage ko yashyira umukozi wa MTN wohereza amafaranga hanyuma akayoherereza uwo muyobozi.

Uyu muyobozi yemera ko yakiriye ayo mafaranga kuri telefoni nk’uko yabyemereye abakurikiranye ifatwa rye ndetse n’umu agenti wa MTN avuga ko asanzwe yoherereza uyu muyobozi amafaranga biciye muri izo nzira.

Source: Kigali Today

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

2 Comments on “Rubavu: Yatawe muri yombi azira kwaka no kwakira ruswa”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *