Ruhango: Bafashwe bamaze kubaga Imbwa ngo bayirye itarya abantu

Abasore batatu bakomoka mu kagari ka gikoma umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango aribo Yangeneye Emmanuel, Nshimiyimana Theogene na Ihimbazwe maurice bafatanwe imbwa bari bamaze kubaga ndetse bamaze nokuyirya ijosi n’ukuboko.

Aba basore bafashwe n’inzego z’umutekano niz’ubuyobozi bw’ibanze bafatirwa muri santere ya rebero iri mu mudugudu wa rebero muri aka kagari ka gikoma.

Abatuye n’abaturiye santere ya Rebero aba basore bafatiwe mo, bo baravuga ko bafite impungenge z’uko aba basore bashobora kuba bari basanzwe bazibaga bakazigurisha n’abacuruza amarestora, n’abagurisha inyama zokeje.

Umwe muri bo yagize ati “ Dufite impungenge ko aba basore bagurisha imbwa mu maresitora tukazirya tutabizi , kuko dusanze bakamuye amara yazo bazinze na burusheti nkabagiye kugurisha, kuko imbwa ingana kutya ntabwo bari kuzayirya bonyine ngo bayimare.”

Aba basore bavuga ko iyi mbwa bayibaze bagamije kuyirira bonyine ndetse ko gufatwa kwabo batarayirya neza byabahombeje kuko ngo bayiguze amafaranga ibihumbi bitanu 5000frw.

Ati “ Twebwe twayibaze kugira ngo tuyirye kubera ko yarimaze kurya umuntu kugira ngo itazaduteza ibibazo yongeye kurya undi muntu twahisemo kuyibaga turayirya.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Ruhango, Umpfuyisoni Beatha, yavuze ko aba basore bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “ Ntabwo abaturage bagakwiye kugira impungenge ko inyama barya ari izimbwa, kuko umuco wokurya imbwa ntawotugira hano muri Ruhango, niyo mpamvu abaguwe gitumo barimo kubibazwa kuri sitasiyo ya police ya Ntongwe.”

Kuri ubu bari mu maboko ya police Ishami ryayo rya Ntongwe kugira ngo hamenyekane niba batajyaga bagurisha inyama z’imbwa n’abasanzwe bacuruza ibyo kurya bihiye birimo n’inyama.

Hari amakuru yemeza ko mu karere ka Ruhango atari ubwa mbere abantu bafatanywe inyama z’imbwa, kuko no ku italiki 21 Nzeri 2015,mu murenge wa Ntongwe wa karere ka Ruhango uhana imbibi naho aba basore bafatiwe, nabwo Abasore batatu batawe muri yombi na polisi bakekwaho kubaga imbwa bakazirya izindi bakazigaburira abaturage.

About NGIRUWONSANGA JEAN MARIE VIENNEY

Journalist and Developer of Isiyose.rw

View all posts by NGIRUWONSANGA JEAN MARIE VIENNEY →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *