Rulindo bamaze imyaka 5 babeshywa amazi

Mu karere ka Rulindo kimwe n’utundi turere hagiye havugwa ibibazo by’ibura ry’amazi bya hato na hato. Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Burega, mu Kagari ka Butangampundu, Umudugudu wa Muhondo ni hamwe muhari iki kibazo aho abaturage bavuga ko bamaze imyaka irenga itanu babubakiye ivomo ariko mu by’ukuri nta mazi yigeze arigeramo.

Mu mudugudu wa Muhondo ivomo ritangiye kumeraho ibyatsi kuko ridakoreshwa

Ubwo umunyamakuru w’isiyose.rw yamenyaga iki kibazo bwa mbere, yabajije abaturage bamubwira ko hashize imyaka irenga itanu hubatswe iryo vomo. Umwe mu baturage twaganiye utarashatse ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru yabwiye umunyamakuru ko muri za 2014 aribwo hatangiye umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi muri ako gace. Yakomeje avuga ko ivomo rimaze kuzura ba nyiri kuryubaka baje bagafata abaturage bakajya kubavomesha amazi kurindi vomo bakaza bagasuka mu kagega gato kajyana muri iryo vomo maze bagafungura bakabwira abaturage ngo baze bavome maze bakabafotora nyamara uwo munsi nta mazi yarayemo.

Ivomo rya Muhondo nta mazi yaryigezemo

Abaturage kandi bavuze ko nyuma y’igihe kinini amazi yarakamye hagiye habaho kwangirika kw’imiyoboro y’amazi n’ibikoresho bimwe na bimwe. Mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo kompanyi y’iby’amaziyitwa AYATEKE yatangiye kuvugurura iyo miyoboro ndetse n’amavomo atandukanye yari muri ako gace ariko nayo aho irangirije yahaye amazi andi mavomo ariko hari ivomo ryakomeje kutazamo amazi.

Mu byumweru bibiri bishize umunyamakuru wacu kandi abaturage bamuhaye nomero za telefoni umutekinisiye w’amazi yabasigiye ngo amazi najya abura bajye bamuhamagara bamubwira ko bamwita Kanyombya.Umunyamakuru yahise amuhamagara amusubiza ko yari aje gukemura icyo kibazo butari bwire kidakemutse. Koko uko yabimubwiye niko byagenze amazi yarayemo abaturage baravoma.

Ikibabaje ariko ayo mazi nta minsi ibiri yamazemo yahise yongera arabura. Uyu munsi umunyamakuru wacu yahamagaye uhagarariye Kompanyi y’iby’amazi ifite inshingano zo gutanga ayo mazi Bwana Ndahinyuka Eric amubwirako iryo vomo ry’I Muhondo rifite ikibazo cyihariye hari igikoresho cyangiritse ariko agiye kuvugana n’ubishinzwe ahita amuha igisubizo mu minota mike. Nyuma y’igihe kitarambiranye Ndahinyuka yihamagariye umunyamakuru amubwirako avuganye n’ubishinzwe amubwira ko bitarenze ku wa mbere iryo vomo ryo mu Mudugudu wa Muhondo rizaba ryagezemo amazi.

Umunyamakuru w’isiyose.rw yashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho maze ahamagara umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza Gasanganwa Marie Claire ntiyitaba telefoni amwandikiye n’ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *