Rulindo batawe muri yombi kubera gutema urutoki

Inkuru yamenyekekanye kuri uyu wa kane tariki ya 15 Mata 2020 ubwo umuturage witwa MUNYEMANA Gratien yageraga mu rutoki rwe agasanga rwose barutemye rurambaraye hasi. Ibi bikaba byabereye mu Karere ka Rulindo Umurenge wa Base

Twagerageje kuvugana n’uwatemewe urutoki ariko ntitwamubona ku murongo wa telefoni.

Twavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base MWUMVANEZAYIMANA atubwira ko ibi aribyo ndetse ubu abantu batandatu bakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi bakaba bari mu maboko y’ubugenzacyaha

Hakaba hakomeje kugenzurwa icyabibateye ariko amakuru ava mu baturanyi avuga ko bari bafitanye amakimbirane bari baherutse no kumukubita.

Ibindi turakomeza kubibakurikiranira tukaza kubibagezaho…

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *