Rulindo: Benshi bahitanwe n’imvura mu ijoro ryakeye

Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyungo,mu Kagari ka Marembo,Umudugudu wa Rugaragara mu ijoro ryakeye ahagana mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa 22 Mata 2020 haguye imvura nyinshi ihitana ubuzima bw’abantu bane (4)

Abahitanwe n’iyi mvura ni Iradukunda wari ufite imyaka 2 y’amavuko, Igiraneza wari ufite imyaka 12, Murisa Josiane wari ufite imyaka 15 ndetse na Ishimwe Denyse wari ufite imyaka 20 y’amavuko.

Inzu yakubiswe n’inkangu ikagwira abana 4

Aba bana babanaga n’umukecuru witwa Bugingo Devotha batatu bakaba bari abuzukuru be undi ari umwuzukuruza. Avuga ko mu ma saa Kenda z’ijoro yumvise inzu iridutse kubera inkangu yagwiriye urukuta narwo ruhita rugwira abo bana.

Devotha warokotse iyi mpanuka yahise ajya gutabaza muri iryo joro ariko biba iby’ubusa ubuyobozi bwasanze abana bane bose bashizemo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyungo Mutuyimana Jeannete yemeje aya makuru aho yagize ati” Abana bose bapfuye uko ari bane,ubu twagiye mu butabazi hamwe n’izindi nzego,ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujyana imirambo ku bitaro”

Mutuyimana Jeannette kandi yavuze ko hari undi umuntu muri uyu Murenge wakubiswe n’inkuba ariko akaba ari gukurikiranwa n’abaganga ashobora kuza gukira.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

One Comment on “Rulindo: Benshi bahitanwe n’imvura mu ijoro ryakeye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *