
Ni mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana,Akagali ka Kiyanza ubwo Gitifu w’Akagari ka Kiyanza nawe yafashe iya mbere afasha umwe mu miryango muri iyi minsi ikeneye ubufasha,aho yiyemeje kubaha ibiribwa n’ibikoresho by’isuku mu gihe abaturage bazaba bari muri gahunda ya “Guma mu rugo”.
Byamungu Martin,Gitifu w’akagali aganira n’ikinyamakuru isiyose.rw yatangajeko iki gitekerezo yakivanye ku kibazo abanyarwanda dufite kitwugarije cya corona Virus aho yagize ati “ nubwo ndi gitifu mu bushobozi mfite mu mushahara mpembwa nzafasha umuryango umwe kugeza corona ivuyemo nibwo nzasoza uru rugendo”.
Abaturanyi b’uyu muryango nabo bafite uko babonye iki gikorwa mu baganiriye n’ikinyamakuru Isiyose.rw uwitwa Uwingabire Florence , yavuzeko bashimishijwe n’ibyo babonye uyu muyobozi akoze avugako bibakoze ku mutima aho yagize ati “ uyu muryango ntakuntu wari ubayeho kuva iki cyorezo cyaza ntago barabona uko basohoka ngo bage guca incuro bivuzeko bari mu nzara”.
Ibi uyu muturanyi abihuriraho n’umuyobozi wa Njyanama y’umurenge wa Ntarabana Rwagasana Ephrem we wanavuzeko kugeza magingo aya uyu muturage kuri ubu abarizwa mu kiciro cya 3 cy’ubudehe we avugako abona ataricyo yakagombye kubarizwamo ,yakomeje avugako bagikora ubuvugizi nk’abantu bahagarariye abaturage ngo ikiciro ke kizabashe guhindurwa,yasoje ubutumwa bwe ashimira uyu Gitifu avugako iki gikorwa kigomba kuba urugero rwiza ku bandi.



Boniface Kayijamahe, umuturage wafashijwe wanavuzeko iki cyorezo atakizi neza yumva bakivuga yishimiye ubu bufasha yahawe avugako ubusanzwe atunzwe n’isombe itagira umunyu rimwe na rimwe ntanayibone,akaba yavuzeko inkunga ahawe na Gitifu ayakiranye umutima mwiza kandi ,uyu muryango ku ikubitiro ukaba washyikirijwe ibiribwa n’amasabune bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.
Abandi bayobozi barebere kuri BYAMUNGU .
ubundi ducyeneye abayobozi b’intangarugero nk’uyu kabisa.
Much respect