Rulindo niba ntagikozwe ishyamba rya GBK mu minsi mike riraba ritakiriho

Ishyamba rya GBK ni ishyamba rimaze igihe kirenga imyaka 30 ritewe. Mu Karere ka Rulindo kamwe mu turere tubarizwamo iri shyamba mu mirenge ya Ntarabana, Burega na Kinzuzi iri shyamba riri kuyoyoka ubutitsa kubera abajura baritema.

Ni mugihe abayobozi bahugiye mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID 19 abajura nabo bayobotse ishyamba batema ibiti ubutitsa hafi kumaraho ishyamba. Hamwe muho twabashije kugera ni mu tugari twa Butangampundu,Karengeri na Taba tugize Umurenge wa Burega ndetse n’ahazwi nka Nyamabare, Musenyi….ho mu murenge wa Kinzuzi. Aha twasanze ishyamba risigaye hafi ya ntaryo ugereranije n’uko ryanganaga.

Umuturage umwe uri mu kigero k’imyaka 62 utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye isiyose.rw ko biteye agahinda kubona uko ishyamba rishiraho umusubirizo kandi ryari ribafatiye runini mu kubakingira imiyaga no gutashyamo inkwi zahanutse mu biti. Yatubwiye ko nabo batazi abaritema ariko abari bo bose bajya kugurisha ingeri z’ibiti ku mabarizo nka Kiyanza muri Ntarabana na Remera muri Kinzuzi abandi bakabibariza mu ngo zabo. Umunyamakuru yamubajije niba nta baturage bajya batemamo ibiti byo gutwika amakara cyangwa gucana atubwirako hari abigeze gufatwa bagahanwa. Yakomeje atubwirako hari abitwikira ijoro bakaryangiza ndetse no ku manywa y’ihangu ntibagitinya kuritema.

Hari undi muturage wifuje ko iri shyamba ryasarurwa aho kuguma kwibwa rigasimbuzwa irindi cyane ko rimaze kwera.

Ku murongo wa Telefoni twavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Butangampundu atubwira ko icyo kibazo bakizi ariko bigoye gufata abo bajura kuko hari nk’igihe bahabwa amakuru bagera mu ishyamba bagasanga umujura yagiye kera. Yatubwiye ko hari abigeze gufatwa bagacibwa amande ariko ubu bagiye gushaka uko hashyirwaho ubugenzuzi bwihariye bw’iri shyamba.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

One Comment on “Rulindo niba ntagikozwe ishyamba rya GBK mu minsi mike riraba ritakiriho”

  1. uyu muyobozi arasubiza nkutazi inshongano ze. Ishyamba numutima wibidukikije ntanumwe warenga hajuru yamategeko. Harebwe neza niba inzego zibanze zitabakingira ikibaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *