Rutsiro abarimu bari baratswe amafaranga barayasubijwe

Ibaruwa yo kuwa 10 Mata 2020 Akarere ka Rutsiro kasohohoye igaragaza ko umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Musabyemariya Marie Chantal yakiriye amafaranga yatswe abarimu nk’inkunga yo gufasha abaturage bazahajwe n’ingaruka z’ubukene baterwa na COVID-19. Nkuko bigaragara kandi mu nkuru umunyamakuru wacu aherutse kwandika aho yagaragajemo ibaruwa y’Akarere ka Rutsiro igaragaza ko abarimu bo mu Karere ka Rutsiro batanze amafaranga yo gufasha.

Amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Minisiteri y’Uburezi yasabye ko abarimu batswe amafaranga bayasubizwa kandi igikorwa cyo kuyabaka kigahagarikwa ahantu hose.Ni mugihe uturere twinshi twari twatangiye  kwaka aya mafaranga binyuze mu bayobozi b’ibigo by’amashuri.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Fiesta250 ivuga ko umunyamakuru wayo yavuganye na bamwe mu barimu bo mu Karere ka Rutsiro agirango amenye ko abarimu batswe amafaranga koko maze umwe muri bo amusubiza agira ati” Wumva byari gushoboka ko abarimu dutoranya umuntu tukamuha amafaranga dute kandi turi mu rugo?”

Umunyamakuru w’isiyose.rw yifuje kumenya niba aya mafaranga barayasubijwe koko avugana n’umwarimu uherutse kugaragaza ko yasubijwe aya mafaranga amutangariza ko amafaranga yayasubijwe binyuze kuri mobile money.

Ku murongo wa telefoni umunyamakuru wa Fiesta250 dukesha iyi nkuru umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza Musabyemariya Marie Chantal ari nawe wakiriye ayo mafaranga ashaka kumenya niba koko barasubije amafaranga ba nyirayo ntiyamwitaba amwandikira amusaba gukoresha ubutumwa bugufi bwanditse aramwandikira nabwo ntiyamusubiza.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *