Rwanda : 42 batawe muri yombi harimo abakinnyi ba Rayon Sport na Kiyovu Sport fc.

Uyu munsi tariki 24 Mata 2020 Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 42 bafashwe barimo kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya ikwirakwiza rya Covid 19. Harimo abahurije abantu mu ngo no mu tubari kugira ngo banywe inzoga.
Mu bafashwe harimo bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport na Kiyovu fc, abateraniye mu modoka banywa ndetse n’abagiye bafatirwa mu tubari mu bice bitandukanye mumujyi wa Kigali.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, iributsa abantu
bashaka kunywa inzoga ko bagomba kubikorera mu rugo badatumiye abaturanyi, inshuti cyangwa abavandimwe. Kandi bakanywa mu rugero batabangamiye abaturanyi.

kandi ko ntawe ukwiye kurambirwa gahunda ya guma mu rugo ahubwo buri wese agomba kuyigira iye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *