Rwanda abantu 42 bamaze gukira corona virus

Nkuko Minisiteri y’ubuzima imaze kubitangaza binyuze mu itangazo yanyujije kurukuta rwayo rwa twitter, ubu mu Rwanda mu bamaze kwandura Corona Virus 42 bamaze kuyikira.

Ibi bivuze ko uyu munsi tariki ya 13 Mata 2020 hakize abandi bantu 17 basanga 25 bakize mu minsi yabanje bose bakaba 42.

Minisiteri kandi yatangaje ko uyu munsi hagaragaye undi muntu 1 wanduye Corona Virus mu bipimo 901 byafashwe.

Abandi barwaye nabo ubu bameze neza abenshi muri bo nta bimenyetso bagaragaza kandi nta n’umwe urembye nk’uko Ministeri yabitangaje.

Minisiteri yakomeje gukangurira abanyarwanda kubahiriza gahunda za leta zo gukumira no kwirinda ikwirakwira rya Corona Virus.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *