Ijoro ryakeye ryo kuwa 24 Mata 2020 haguye imvura nyinshi cyane ku buryo yateje umugezi wa Nyabarongo kuzura amazi akarengera umuhanda, Polisi y’u Rwanda iramenyesha abanyarwanda ko
kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa

Polisi y’u Rwanda irakomeza gutanga amakuru uko amazi agabanuka kugirango urujya n’uruza rukomeze mugihe haraba hifashishwa umuhanda Kigali_Musanze_Rubavu.