Rwanda buri wese ngo agomba kwambara agapfukamunwa

Agapfukamunwa ni agakoresho umuntu yambara ku munwa kagapfuka umunwa n’amazuru bigatuma adahumekera hanze ngo abe yasohora amatembabuzi aturuka mu mazuru no mu kanwa. Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel NGAMIJE amaze gutangaza ko mu Rwanda buri wese agomba kukambara.

Dr NGAMIJE yavuzeko guhera ku wa mbere tariki Ya 20 Mata 2020 inganda zo mu Rwanda zigomba gutangira kudukora ku buryo buri muturage azabasha kukagura. Ni mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’ubwandu bwa Coronavirus.

Gusa haribazwa niba abaturage bose na bamwe b’abakene bazabasha kutwigurira cyangwa bazaduhabwa nk’imfashanyo. Hari n’abahinzi bibaza niba bazajya batujyana mu murima.

Abaturage bifuje ko niba bibaye impamo ko Buri wese agomba kukambara banabasobanurira byimbitse uko gakoreshwa kuko ngo hari n’abatakazi.

Ibindi kuri iyi nkuru tuzabibagezaho mu nkuru itaha…

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *