Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yatangajeko muri iki gihe cya guma murugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Koronavirusi,abantu bashobora gusaba uruhushya rwo kujya gushaka serivisi za ngombwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
Zimwe muri serivisi z’ingenzi Polisi yavuze harimo guhaha,kujya kuri banki,farumasi,gushyingura,kwivuza n’ibindi byihutirwa.
Uburyo bwo gusaba uruhushya ni ukwinjira ku rubuga rwa www.mc.gov.rw cyangwa ugakanda *127# kuri telefoni igendanwa.
Umaze kwinjira wandika umwirondoro wawe,nomero y’indangamuntu yawe n’iya telefoni, warangiza ukinjizamo ibikubiye mu rugendo rwawe, werekana aho uva n’aho ujya, impamvu y’urugendo n’ibirango by’ikinyabiziga(Plaque). Ukurikizaho kwinjizamo itariki, igihe ugendeye n’igihe ugarukira, warangiza ukohereza ugategereza igisubizo.
Iyo wemerewe cyangwa utemerewe ,Polisi ikoherereza ubutumwa bubikumenyesha.
Polisi irasaba ko uwemerewe kujya gushaka izo serivisi yerekana ubutumwa bugufi bumwerera kugenda igihe Polisi imuhagaritse.
Ibi ni byiza kbsa