Rwanda igihe cyo kuguma mu rugo kubera COVID-19 gishobora kongerwa

Harabura iminsi itatu gusa ngo igihe cy’ingamba kingana n’ibyumweru bibiri Leta y’u Rwanda yongeyeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona Virus kirangire kuko kigomba kurangirana n’umunsi w’itariki ya 19. Abanyarwanda bategereje n’amatsiko menshi kumva icyo Leta izatangaza, niba izadohora ingamba cyangwa izongeraho ikindi gihe.

Twabibutsa ko zimwe mu ngamba zafashwe ari izi zikurikira:

-Abaturage bose bagomba kuguma mu rugo hakagenda abagiye mu bikorwa byibanze birimo: ubucuruzi bw’ibiribwa, ubuhinzi, ubuvuzi…

-Ingendo hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali zarahagaritswe

-Utubari twose twarahagaritswe: Nta bantu bagomba kwicara mu tubari.

-Resitora zigomba gukoresha uburyo bwo gusangisha abakiriya aho bari ibyo bifuza.

-Imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije yarafunzwe

-Amashuri,ubukwe,insengero n’ibindi byose byahuza abantu benshi byarahagaritswe.

-Amasoko yose yarahagaritswe usibye acuruza ibiribwa kandi nabwo hakubahirizwa intera nibura metero hagati y’umuntu n’undi.

Izi ngamba tuvuze haruguru ni zimwe muzashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virus.

Ntitwabura kuvuga ko izi ngamba hari ingaruka zitandukanye zitari nziza zateye cyane iz’ubukene nko ku bantu bakoraga imirimo itandukanye nk’abashoferi abamotari n’abandi. Leta ariko yagerageje kugoboka abagiye bagaragarwaho n’ikibazo cy’inzara kurusha abandi ikabaha ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku. Gusa hari benshi bagiye bagaragaza ko nabo bakeneye ko iyi nkunga yabageraho.

Hagiye hagaragara abantu batandukanye bari baraheze muri Kigali ubuzima bukabananira bagafunga umwuka bagataha n’amaguru bakagera mu cyaro.

Hari abantu benshi bifuza ko ku itariki ya 19 Mata 2020 Leta yadohora ingamba cyane cyane iya Guma Mu rugo kuko abenshi benda kwicwa n’inzara ariko dushingiye ku mibare y’abanduye ikomeza kwiyongera kandi ubu abantu bashya bakaba ari abari basanzwe baba mu gihugu imbere bagiye bahura n’abanduye dusanga igihe gishobora kongerwa kugirango abagaragara bose ko banduye babanze bashyirwe ahabugenewe.

Hari abandi bantu kandi bifuza ko igihe cyakongerwa bashingiye kubyo umuyobozi w’ikigo cy’ubuzima mu Rwanda(RBC) Dr Nsanzimana Sabin aherutse gutangaza ko nta ntara n’imwe mu Rwanda itaragaragaramo byibuza umuntu umwe wanduye Corona Virus kandi ko byagaragaye ko hari abantu bafite Virus ariko bagatinda kugaragaza ibimenyetso bitewe n’ubudahangarwa bw’imibiri yabo bityo bakaba bashobora guhura n’abantu batandukanye bakabanduza. Hari kandi inkuru yakwirakwiye ko I Gicumbi hagaragaye abarwayi ba COVID-19 bityo mu cyaro naho ikaba ishobora kuba yarahageze.

Dushingiye kuri ibi byose tubona ko igihe gishobora kwiyongera kandi dusaba abanyarwanda ko bigenze gutya batakwinubira amabwiriza n’ingamba za Leta ahubwo bakomeza kuzishyira mu bikorwa kuko amagara aruta amagana.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *