Imvura nyinshi yaraye iguye iteza inkangu yangiza ahitwa Pindura muri Nyungwe bituma umuhanda Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi utakiri nyabagendwa.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha umuhanda Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi ko bitewe n’imvura yaguye mu ijoro ryakeye inkangu yafunze ahitwa Pindura muri Nyungwe bityo uwo muhanda ukaba utari gukoreshwa.
Polisi iramenyesha abifuza kujya muri ibyo bice ko bakoresha umuhanda wa Muhanga-Karongi.Kandi igasaba abantu kwihanganira izo mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uriya muhanda igikomeje.