Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bafashwe bakoresha nabi imirongo itishyurwa yashyiriweho ubutabazi harimo umurongo114 wifashishwa n’abashaka ubufasha ku ndwara ya #COVID-19. Kandi Polisi imaze igihe yihanangiriza abantu kureka guhamagara uyu murongo bitari ngombwa.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda bahamagara 114 cyangwa 112 badafite impamvu ifatika ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi bitwara umwanya wabakeneye ubufasha bwihuse.

Polisi y’u Rwanda kubutumwa yanyujije kurukuta rwa Twitter iti “
Kuva iki cyorezo cyatangira tumaze kwakira abantu bahamagaye umurongo wa 114 bagera ku bihumbi 364,064. Ishami ryakira abantu bahamagara rikora amasaha 24 kuri 24 iminsi yose.”
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda bahamagara 114 cyangwa 112 badafite impamvu ifatika ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi bitwara umwanya wabakeneye ubufasha bwihuse.