Uturere dutandukanye mu Rwanda dufite inyubako zubatse mu buryo butandukanye. Hari izubatse mu buryo bugerekeranye hari n’izubatse mu buryo butageretse. Hari izisise amarange, hari n’izidasize amarange. Hari izubakishije ibirahure hari n’izubakishije amatafari.Hari izigaragara ko zishaje ,hari izigaragara ko ari nshya. Umunyamakuru w’isiyose.rw yicaye yitegereza inyubako uturere twose dukoreramo(District office) maze azishyira ku rutonde agendeye uko zikeye kuruta uko zihenze mu mafaranga.
30.BURERA

29.GICUMBI


28.NGOMA

27.NGORORERO

26.RUSIZI

25.NYAGATARE

24.MUSANZE

23.GISAGARA

22.GAKENKE

21.HUYE

20.KARONGI

19.RUBAVU

18.KIREHE

17.NYABIHU

16.GATSIBO

15.NYANZA

14.BUGESERA

15.RULINDO

12.NYARUGURU

11.MUHANGA

10.KAMONYI

9.NYAMASHEKE

8.KICUKIRO

7.RWAMAGANA


6.RUHANGO

5.NYAMAGABE

4.NYARUGENGE

3.GASABO

2.KAYONZA

1.RUTSIRO

Nk’uko twabivuze haruguru umunyamakuru yakoze iki cyegeranyo agendeye kuko abona inyubako ziryoheye ijisho rye namwe mwagaragaza uko mubyumva biremewe.
Amafoto yakoreshejwe ni ayo umwanditsi yakuye ku mbuga z’uturere. Birashoboka ko hari Akarere kahinduye inyubako cg iyo gakoreramo itagaragara ku rubuga bityo umwanditsi agakoresha indi y’akarere itari ibiro. Ubonye utanyuzwe waduha ifoto iri nyayo y’inyubako ubu Akarere gakoreramo bityo tukazayifashisha tuvugurura iyi nkuru.
Mwibeshye Rwamagana saho ikorera izo nyubako niza BNR na RSSB
ooh sorry twifashishije amafoto yo kuri google kuko gahunda ya gumamurugo tuyubahiriza but turaza kubikosora
Uzasubireyo ubikore neza kuko ndabona utahazi hose
Thanks! gusa utuboneye ifoto waba udufashije ubu twe turakorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda Corona virus
Aho kugirango rero ubeshye abantu tegereza guma murugo irangire ubundi utange amakuru yizewe kd ariyo gicumbi inyubako yarahindutse cyeraaa
Twamaze kubona inyubako nshya y’akarere ka Gicumbi ndetse n’iya Rwamagana kuko nizo zateje urujijo gusa turabona imyanya ikiri ya yindi
Inyubako ya Gakenke District iteye agahinda. kubera iki badafite inyubako zigezweho nkutundi turere?
Na Gisagara District nako ntijyanye nigihe rwose.
Buriya koko rutsiro ikwiye kuruta Gasabo,nyarugenge,kamonyi,na bugesera ubwayo iyirusha kugaragara neza
Wemerewe kutubwira uko ubona twari gukurikirana
Njye ndabona iri jisho ritarashishoje kabisa
Warahubutse wari gutegereza Guma mu rugo ikarangira kuko uracyasaba ibitekerezo n’andi mafoto , ngo ukore inkuru ishyitse
Mujye mugerageza gukora kinyamwuga, gukora inkuru nk’iyi bisaba kugera kuri terrain.
Mujye mwigira ku banyamakuru b’ahandi.
Murakoze !
Iki cyegeranyo nta na hato gihuriye n’ukuri.
Ni gake cyane abantu bahuza intekerezo gusa watubwira uko ubyumva
Ubwo se koko wowe utabeshye nigute inyubako z’Uturere twa Rutsiro na Kayonza ziruta iya Gasabo icyo washingiraho cyose iryo sesengura ryawe rirapfuye ntukongere kubeshya Abanyarwanda!!
Ooh nshuti abantu ntibareba kimwe nawe wagaragaza uko ubibona
Uzadukirere n’uko zigukurikirana mu gaciro kazo( kuva Ku ihenze cyane kugera Ku ihendutse)
Tuzabibakorera rwose kandi murakoze
Uzampe akazi and umugenagaciro mbigufashe kuko comparaison nziza or gutondeka kwiza nukugendera mugaciro kazo. Kurusha kugendera kumafoto uko zigaragara. Harubwo yaba igaragara neza kdi yubakishije cg yubatse muburyo butari durable
Nyandikira whatsapp 0722895708
Arikose buriya mu bona uturere two mumajyaruguru tuzira iki?Nonese ntabwo twose tugenerwa ingengo y’imari imwe?Uziko dusigaye turutwa n’imirenge yo mu mumujyi wa Kigali?
Aha biragoye kuvuga ngo iyi ntubako ni nziza kurusha iriya kuko abantu ntibashima kimwe. Igikomeye kurusha ibindi iyo citeria yo kureba hakoreshejwe ijisho iteye urujijo (subjectivity) ku buryo itatuma ugera kuri results nyazo. Nge ndumva mwazazitondeka mukurikije umubare wa bureaux zirimo, ubuso ziriho, n’ibindi umuntu yabonera ibipimo. Gusa warakoze kutwereka uko aho uturere twacu dukorera hateye.
Urakoze cyane nawe muvandi
Ariko uyu mwanditsi muramuhora ubusa.Aravuga ko yabikuye kuri website zuturere niba ataribyo uturere nitwo tubeshya. Urugero nkakarere ka Rwamagana tuzi ko nta nyubako gafite ahubwo gacumbikiwe nintara yIburasirazuba, ubanza na nyarugenge aruko (Ariko sinabihagararaho)
Urakoze cyane pe
Murakoze rata, ubwo nizere ko muzajya mubishyira à jour kugirango abatazi uRwanda bihere ijisho.
Nanga abantu bapinga ibitekerezo byabandi kandi bo batanagira icyo bageza kubandi.
Urakoze ngushimiye ko ushyira mu gaciro
Nshimiye uyu munyamakuru,gusa uzambarize abayobozi b’akarere ka Burera impamvu bagikorera muri Commune Cyeru,ndetse n’impamvu ariko karere katagira umuhanda w’umukara.
Tuzakubariza rwose
Aho wibeshye ni hato: iyo udakora rank ugashyiraho amafoto gusa
yeah thanks
Uyu munyamakuru agendanye n’igihe,kuko aha umwanya buriwese agatanga igitekerezo me,kandi akanemera gukosorwa.
Icyo nanjye nashimangira ni ugutondeka ibyubako ugendeye ku Gaciro ndetse yewe no Gukomera kwazo, kuko ishobora kuba ihenze ariko idateye kabiri muburambe ngayo nguko, Wakoze Gilbert, ariko GICUMBI Salle niyo igaragara cyane uzajye mo imbere wirebere uko isa bitangaje.
Urakoze cyane Valens
Ndabona harabayeho amarangajisho. Gasabo mbona ariyo yaza imbere.
Mwakoresheje amarangajisho! Hhhhh