Rwanda: Uko Uturere tw’Umujyi wa Kigali dukurikirana mu kugira Umubare w’Abafite Agatubutse benshi

U Rwanda ni igihugu cyiyubaka umunsi ku wundi uko ibihe biha ibindi, uko u Rwanda rutera imbere ni n’ako umurwa mukuru wa Kigali n’awo urushaho gutera imbere wiyongeramo umubare munini w’abafite agatubutse abazwi nk’abakire.

Uko Inyubako z’abaturage bwite ziryohera ijisho, Amahirwe yo kubona akazi n’Ibikorwaremezo biri mu karere biri mubyo turi bushingireho dukora urutonde rw’Uko uturere tw’umujyi wa Kigali dukurikirana mu kugira umubare w’abafite agatubutse kurusha ahandi.

Abenshi muri twe dushobora kuba twaratembereye mu mujyi wa Kigali tukabona umuntu ar’ubwa mbere tugahita tuvuga ko ari umukire n’iyo twaba tutamuzi, ariko uburyo agaragara n’uburyo umubonye bigatuma utekerezako yaba afite agatubutse cyangwa se ameze neza ku ikofi ibyimbye.

Birashoboka cyane ko ushobora kubona umuntu uko asa, uko yambaye,.. ugakeka ko yaba ari umukire nyamara atariko bimeze, ariko akenshi bikunze kuba byo..ariko nanone tugasigara twibaza ikibazo kigira giti “umukire ni umuntu umeze ute?”.

Dushingiye kubyo amaso y’Abantu benshi abona n’ibyo umutwe wibwira ukibona umuntu bwa mbere uko asa ugahita ukekako yaba ameze neza ku ikofi, urugero: uko yambaye,uko asa, imodoka agendamo,inzu atahamo,akazi akora n’ibindi dusanga uturere turimo abafite agatubutse benshi kuruta utundi mu mujyi wa Kigali ari utu dukurikira:

3. KICUKIRO:

Kicukiro ni akarere kaza ku mwanya wa Gatatu mu turere tw’Umujyi wa Kigali turimo umubare w’Abakire benshi kubera ibikorwaremezo,inyubako n’ akazi birimo ugereranyije n’Utundi turere.

Gusa ntibivuzeko mu karere ka KICUKIRO hari uduce tumwe na tumwe wageramo ukabona dusa n’utw’icyaro nyamara hitwa mu Mujyi wa Kigali, kimwe no muri Gasabo na Nyarugenge.

2. GASABO:

Aka ni akarere ukubita amaso iyo ukikinjiramo ukabona inyubako z’abaturage nyinshi ziryoheye ijisho, bamwe mu baturage b’aho basa n’abasirimu, basa neza mbese ubona bacyeye nk’abasobanutse.

1. NYARUGENGE:

Nyarugenge ni akarere ushobora gusobanura nk’iwabo w’ubucuruzi nk’umwuga utunze benshi mu bagatuye n’utundi duhana imbibi n’ako, niba warigeze kugatemberamo ushobora kuba warabonye inyubako nyinshi ziryoheye ijsho; za nyubako ujya urota mu nzozi zawe, abasilimu benshi imihanda yose, ndetse ntitwatinya no kuvuga hakunze kuboneka akazi cyane ku bakozi benshi.

Buri wese agira inzozi ze; ufite izawe nanjye mfite izanjye, gusa ntekerezako muri izo nzozi twese dufite ntaw’utifuza gutera imbere mu buryo bwinshi butandukanye nko gutura mu muturirwa mwiza, kugenda mu modoka nziza, kwambara neza, kurya neza, kwaguka mu mitekereze n’ibindi byinshi tutavuga ngo tubimareyo. Ariko muri ibyo byose ikiruta byose usabwa ni ukugira ubuzima bufite intego ndetse no kudacika intege kubyo wiyemeje.

Umujyi wa Kigali

About Aime Ndayambaje

Ndayambaje Aimé ni umunyamakuru wa Isiyose.rw na ISIYOSE TV urangajwe imbere n'intumbero yo guteza imbere iki kinyamakuru. Ndayambaje Aimé Yihariye mu nkuru z'imyidagaduro, Utuntu n'utundi n'izindi zo mu buzima busanzwe bwa buri munsi mu isi dutuye.

View all posts by Aime Ndayambaje →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *