Rwanda: Umunyamakuru n’umushoferi we batawe muri yombi na RIB

Itangazo RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa twitter rivuga ko uyu munsi tariki ya 15 Mata 2020 yafashe umunyamakuru w’ikinyamakuru gikorera kuri murandasi witwa NIYONSENGA Dieudonne Alias Cyuma hamwe n’umushoferi we KOMEZUSENGE Fidele kuberako barenze ku mabwiriza ya Guma Murugo mu rwego kurwanya ikwirakwira rya COVID-19

RIB yakomeje ivuga ko aba bakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje. Mu minsi ishize nibwo RIB yihanangirije abantu bose barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19

RIB kandi yongeye kuvuga ko itazihanganira uwariwe wese uzarenga ku mabwiriza ya Leta azakurikiranwa kandi agahanwa n’amategeko kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *