Rwanda: Yapfuye arashwe ubwo yashakaga gutoroka

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko Sibomana Jean Pierre w’imyaka 35 yarashwe n’abapolisi bari ku burinzi aho yari afungiye ubwo yageragezaga gutoroka igihe bari babafunguye ngo bage ku bwiherero.

Uyu Sibomana yari aherutse gufungwa tariki ya 22 Mata 2020 akurikiranyweho icyaha cyo kwica inka  y’umupfakazi ufite abana batatu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Inkuru twari twabagejejeho mu yavugaga ko uyu Sibomana ubwo yari yagerageje guhunga akimara gukora ubugizi bwa nabi ariko agafatwa agashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, ariko ubu akaba yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka nk’uko Polisi ibitangaza.

Source: Ukwezi.rw

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *