Nk’uko bigaragara mu mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2020,hari umuntu umwe witabye Imana azize COVID-19 akaba ari nawe wa mbere uzize iki cyorezo mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga uyu muntu ari umunyarwanda ufite imyaka 65 w’umushoferi wabaga mu gihugu cy’abaturanyi akaba yararembeye muri icyo gihugu kitavuzwe.
Nyakwigendera yahisemo gutaha mu Rwanda yitabwaho n’Abaganga ariko aza kwitaba Imana bitewe no kwangirika imyanya y’ubuhumekero.
Birakaze
Dukaze ingamba twirinde