Uburyo 15 wakoresha mugihe cyogutera akabariro bikakurinda gutwara inda cyangwa gutera inda utateguye

Abantu batandukanye muri iyiminsi bubatse ndetse nabandi batandukanye bashimishwa cyane n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ariko bakagira impungenge zuko abenshi batwara inda batateguye ugasanga ibyari ibyishimo byabo nyuma bivuyemo umubabaro.
Muri iyinkuru rero twabateguriye uburyo 15 bwose wakoresha mu gihe cyogukora urukundo nuko bikakurinda kuba watwara inda itateguwe.
Muri iyi nkuru kandi turabibutsa ko mugihe utarashaka utemerewe gukora imibonano mpuzabitsina kandi ukamenya ko niyo waba wujuje imyaka y’ubukure bitemewe kubikora igihe utarashaka.
tubibutsa ko nubwo tubabwira ububuryo bwagufasha kudatwara inda zitateganyijwe, ariko ntibishobora kukurinda ijana kwijana ,umuryango ushinzwe kuboneza urubyaro mu bwongereza wagaragaje ko ubu buryo bukurinda 90%.
Uburyo tugiye kubabwira n’ubutuma intanga ngabo zitagera kuntanga ngore.

1.male condoms(agakingirizo k’abagabo)
Gukoresha agakingirizo k’abagabo bitanga amahirwe arenga 80% yokudatwara inda itateganyijwe mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina, icyiza cy’agakingirizo kandi ntigatuma udasama gusa ahubwo kagufasha no kutandura izindi ndwara zandurira mu myanya ndanga gitsina.
Mugihe rero ukoresha agakingirizo ugomba kuba wizeye ko wagakoresheje neza kandi wakambaye neza, muyindi nkuru tuzakora tuzababwira uburyo wakwambara kandi ugakoresha neza agakingirizo kuburyo uba wizeye neza ko utateye cg utatewe inda igihe wagakoresheje muri ubwo buryo.


2.female condom(agakingirizo kabagore)
Agakingirizo k’abagore nako gakora umumaro umwe nkuwagakingirizo k’abagabo ariko ko ugakoresheje aba afite amahirwe yo kudasama 79% akenshi agakingirizo kabagore ntigakunda kuboneka kuko abantu badakunda ku gakoresha ariko nako karizewe ugafite wagakoresha.


3.diaphragm
Murihangana uburyo bumwe ntazina bufite mukinyarwanda.
abatazi diaphragm n’akantu kameze nkaga plastic(parasitike) gatoya winjiza mumyamya myibarukiro y’umugore hari ibyo basigaho byitwa spermicide ubundi
intanga ngabo zakageraho zigapfa, tuzabategurira inkuru irambuye ivuga kuburyo ushobora gukoresha diaphragm.
ugashyiramo rero mbere yuko ukora imibonano ukakarekera mumwanya wako mumasaha atandatu nyuma yuko ukoze imibonano ukaza kugakuramo burundu hashize amasha 24.


4.cervical cap
Ubu buryo bwo gukoresha cervical cap nabwo bujya gusa nubwo hejuru nabwo nakantu kameze nkagakombe gato ushyira mumyanya myibarukiro yawe iyo urumugore bikakurinda ko intanga ngabo zihura nintanga ngore.

ubu buryo nabwo tuzabasobanurira neza uko bukoreshwa muyindi nkuru gusa ntibukunze gukoreshwa hano mu Rwanda kuko bukoreshwa cyane nabagore bo muri America.
5.sponge
Sponge nabwo ni uburyo bukoreshwa mu kwirinda gusama inda utabiteganyije nako ni agakoresho ushyira mumyanya myibarukiro y’umugore nabyo bikakurinda gusama utabiteganyije, ububuryo nabwo tuzabubasobanurira neza uko bikorwa.


6.spermicide
Spermicide ni amavuta usiga mu myanya myibarukiro y’umugore akica intanga ngabo zigera muri wowe, niba ukoresheje ubu buryo bwonyine ugomba kuyasiga byibuze mbere ho iminota icumi yuko ukora imibonano kandi ukamenya ko akora muminota 60. abatazi uko ibi wabikora nabyo tuzabibasobanurira mu nkuru yindi turikubategurira.


7.contraceptive pills
ibi ni ibinini ushobora gukoresha bigatuma udatwara inda utabiteganyije, hari amoko menshi y’ibinini tuzafata umwanya uhagije tubibasobanurire, gusa icyo twakubwira nuko igihe wiyemeje gukoresha ubu buryo baza muganga uguriyeho ibyo binini agusobanurire mbere yuko ubikoresha kuko bikora mu buryo butandukanye.


8.patches
Patch ntabwo mu Rwanda bazizi cyane ariko ubundi ni utuntu duto tumeze nkudushashi wambara kunda kukuboko cyangwa mumugongo ubundi kakakurinda gusama, patch wambara imwe ukayimarana ibyumweru bitatu ukayikuraho habura icyumweru ngo ujye mumihango. tuzabasobanurira neza uko ikoreshwa.


9.injection
Uburyo bwa injection ni uburyo butangwa na muganga aho agutera urushinge burimezi atatu ndacyeka ububuryo bwo buramenyerewe hano murwanda kuko burakoreshwa cyane.


10.vagina ring
Vagina ring ni uburyo bw’impeta wambara nayo ikakurinda gusama iyimpeta mu gihe wayambaye ugomba kuba wizeye neza ko mbere ho iminsi irindwi yuko ujya mu mihango ugomba kuyikuramo kugira utabura imihango hanyuma ukazambara indi.


11.IUDS
iuds ni uburyo bukoreshwa cyane hano mu Rwanda aho umugore agenda bakamwambita akokantu kuri nyababyeyi kakamaramo imyaka itanu.


12.implants
implants ni uburyo bukoreshwa hano murwanda nabwo bakunda kubwita uburyo bw’agapira aho muganga akagushyira m’ukuboko kakamaramo imyaka itatu bikakurinda kuba wasama muri iyo myaka itatu.


13.natural family planning
ubu buryo ni uburyo bw’umwimerere aho umugore abara iminsi ye neza noneho mugihe cyo gusama akirinda gukora imibonano mpuzabitsina.

14.emergency contraception
Ububuryo ni uburyo bwo gukoresha ibinini mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina ukibuka ko ushobora kuba wasamye. ushobora gukoresha ibi binini birahari bigiye bitandukanye harimo ibyakoreshwa nyuma y’iminsi itatu cyangwa itanu biterwa n’igihe gishize, gusa uko utinda niko ugenda utakaza amahirwe icyiza nuko usuzuma mbere ugafata ibyo binini mbere yuko hashira igihe kirekire.


15.kwiyakana
Ububuryo burizewe ijana ku iijana ariko bugirwamo uruhare ijana ku ijana n’umugabo, umugabo abona agiye gusohora ubundi akiyaka umugabo agasohorera ahandi hatari mu gitsina cy’umugore.

mugihe umugabo yasohoye kandi ntagakingirizo afite ntagomba gusubizamo igitsina cye kuko amasohora aba akikiriho icyogihe umugore yahita asama.


ubwo nibwo buryo twabashije kubategurira tubibutsa ko gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka atari byiza kuko ushobora kwanduriramo indwara zitandukanye igihe wayikoze utikingiye kandi ni icyaha Imana yanga urunuka icyambere ni ukwifata mu gihe utarashaka.

haricyo ubona tutashyizemo cyangwa ufite ikibazo watubaza usize ubutumwa nka comment
iyinkuru twayiteguye twifashishije urubuga rwa: medicalnewstoday.com

ukeneye ko tukwamamariza mu nkuru zacu ndetse watwandikira kuri watsap +250782557603.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *