Uko uturere two mu mujyi wa Kigali dukurikirana mu kugira abakobwa beza

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika bigira abakobwa beza bafite uburanga. Umunyarwanda yaciye umugani ngo ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni. Ntawe ushimwa na bose kimwe n’uko ntawe ugawa na bose. Umuntu yanzura ko umuntu ari mwiza ku isura bitewe n’uko amaso ye amuha. Muri iki kegeranyo turagendera kuri ba Nyampinga b’u Rwanda (Miss Rwanda) bagiye batoranywa guhera 2012 kugera 2020.

Umunyarwanda yaragize ati: “Isuku igira isoko kandi aho bwabaye ntibuhava” bivuze ko byanga bikunda bariya ba Nyampinga aho baturuka cyangwa batuye hatabura barumuna babo cyangwa bakuru babo abaturanyi se bafite ubwiza n’uburanga nk’ubwabo.

Umujyi wa Kigali niwo wakunze guturukamo ba Nyampinga benshi ndetse n’ibisonga byabo. Bamwe niho babaga bamaze igihe kinini batuye abandi baranahavukiye.

Dukurikije rero ibyo twavuze haruguru dusanga uturere two mu mujyi wa Kigali dukurikirana gutya:

1.NYARUGENGE: Ku mwanya wa mbere tuhasanga aka karere kuko urebye nibura ba Nyampinga 4 mu 9 baheruka bose bari batuye Nyarugenge.

2.KICUKIRO: Ku mwanya wa kabiri hari kicukiro kuko nibura ba Nyampinga 3 mu 9 baheruka bari batuye Kicukiro

3. Gasabo: Ku mwanya wa gatatu ari nawo uheruka hari Gasabo na 1 mu 9 muri ba Nyampinga baheruka.

Birashoboka ko aho aba ba Nyampinga aho bari batuye batorwa atariho ubu bagituye gusa nk’uko twabivuze haruguru aho bari batuye byanga bikunda hari ibisigisigi bahasize.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

One Comment on “Uko uturere two mu mujyi wa Kigali dukurikirana mu kugira abakobwa beza”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *