Umunyarwanda IGABA Ishimwe Maniraguha bidatinze ashobora gukinira ikipe ya Arsenal – ISIYOSE

Umunyarwanda Igaba Ishimwe Maniraguha w’imyaka 19 ukinira Fram Larvik yo muri Norway/Norvege agiye kwerekeza muri Arsenal yo mu Bwongereza nyuma yo gutsinda igerageza muri Gashyantare 2020.

Ishimwe Igaba Maniraguha Umunyarwanda ufite ubwenigihu bwa Norway
Maniraguha afite ubwenigihu bwa Norway akina asatira aciye ku ruhande rw’ibumoso, ashobora kuba umwe mu bazafasha Arsenal mu busatirizi bwayo.

Ibinyamakuru byo muri Norway bivuga ko Maniraguha wiyerekanye cyane muri Shampiyona yaho mu Kiciro cya kabiri, byatumye agirirwa ikizere na Arsenal akaba ari mu biganiro na yo ndetse ashobora kuyerekezamo mu mpera za Mata 2020.

Muri Gashyantare uyu mwaka yatsinze igeragezwa muri Arsenal, yashimwe cyane n’umutoza Mikel Arteta.

Umutoza Arteta wa Arsenal yashimye imikinire ya Maniraguha ahamya ko azamwubakiraho ubusatirizi bw’ikipe nyuma y’uko abakinnyi benshi barimo na rutahizamu Pierre-Emerick-Aubameyang bakomeje kwifuzwa n’amakipe menshi.

Ishimwe Maniraguha amaze imyaka ibiri muri Fram Larvik, aho nta gitego arayitsindira mu mikino ya shampiyona.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Rwanda afite imyaka 19, yavukiye i Kigali tariki ya 16 Kamena 2000

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *