Umurage (Ibyishimo bihoraho) Episode 10

Duherukana ubwo Thando yari amaze kumbwira uko yamenye n’icyo anyifuzaho.


“Boss, kuri reception hari umuntu ubashaka byihutirwa kandi yanze kuhava.” “Nonese ntago mwamusobanuriye ko ntaboneka?” “Twamusobanuriye ariko yanze kuhava ngo arabizi neza ko uhari.” “Yababwiye ko yitwa nde?” “Nibuka Lorraine gusa irindi naryibagiwe Boss.”

Akimara kuvuga iryo zina Thando nahise mbona ahindutse mu maso ahita atangira kwiruhutsa.. “Genda ukomeze akazi ndaje.” Wa mukobwa yahise afata amasahani aragenda Thando nawe ahita ahindukira arandeba. “Lydie, nyihanganira gato ndaje.”

Yahise ahaguruka ansoma ku gahanga ahita agenda. Nasigaye ntekereza byinshi ku mpamvu yaba itumye Thando ahindurwa no kumva iryo zina ariko mbura igisubizo nyacyo.


Mu gihe nkibaza ibyo telephone yanjye yahise yakira ubutumwa. “Lydie, ushobora kuba utarahaye agaciro amagambo nakubwiye gusa umenye ko ibyo ukora byose mba nkubona. Ntago nshaka guhangana nawe ariko n’ubishaka bizabaho.” Nta gihamya yindi nari nkeneye yo kumbwira ko iyi ari ya numero imaze iminsi intera ubwoba.

Nahise nishyiramo akanyabugabo ndamusubiza; “ariko se uranshakaho iki ko nta kuzi koko?” Hatarashira n’iminota ibiri hahise hinjira indi message “Icyo ngusaba ni ukureka kwikurura ku mugabo wanjye nta kindi. Ndekera Thando ubundi nawe ugire amahoro.” Birashoboka se ko Thando afite umugore? Birashoboka ko Thando arimo kumbeshya se? Ng’ibyo ibibazo byahise binza mu mutwe nsanga nagiye mu rukundo n’umuntu ntazi pee!”

Ese ubundi ko bamwita Boss?? Ibyo byose byanteye urujijo numva ndamutse ntavuye aho byihuse nshobora no gusara!


Nahise mpaguruka nambara inkweto, mu gihe n’unamye ngiye gutora isakoshi numva umuntu unkoze mu mugongo mu guhindukira nsanga ni Thando.

Nahise niyumanganya ngo adakeka ko hari icyabaye… “Ooh! Mwagarutse ryari Thando?” “Ni bwo nkihagera, ahubwo se ko mbona ufashe isakoshi ugiye he Baby?” “Ndumva ntameze neza ndashaka kugera mu rugo nkaruhuka!”

“Lydie, please, wambabariye ukantega amatwi iminota itanu yonyine koko?, Nta yindi ngusaba ni itanu yonyine pee!” Mu gihe yambwiraga ibyo Phone ye yari irambitse ku mukeka yahise yakira ubutumwa ihita yaka mbona kuri Screen hariho Thando n’umwana w’umuhungu basa cyane barimo kumwenyura.

Mu mutwe wanjye nahise niyumvisha ko koko Thando afite umugore bafitanye n’umwana kuko Papa we na Mama we nari mbazi Nta mwana muto bari bafite ngo basi mbeshye umutima ko ari murumuna we. Mu gutekereza ibyo byose ntago namenyeye igihe natangiriye kurira. “Lydie, ko urira bigenze gute?” Nisanze mu maboko ye arimo kumpanagura amarira hashize akanya ntangira gutuza.”

“Baby, wambwiye ikintu kiguteye kurira?” Aho kumubwira impamvu y’amarira yanjye nahise mubwira ko nshaka gutaha na we arankundira ntiyagira ikindi ambaza ahita ampagurutsa amfata akaboko turagenda.


Mu guca kuri reception abantu bose nabonaga batwitegereza ariko ibyo sinari mbyitayeho kuko numvaga nshaka kuva aho hantu, kuva iruhande rwa Thando, ubutazahagaruka.

Twageze muri Parking amfungurira urugi na we arinjira twerekeza mu rugo. Mu modoka yashatse kugerageza kumvugisha ariko mubera ibamba. Tugeze mu rugo twinjiye mu gipangu akimara guparika imodoka mpita mwitegereza mu maso mubaza ikibazo numvaga kigomba kunkiza ubwoba nari mfite cyangwa se kikanshengura umutima!


“Thando, ufite umugore n’umwana?” Nakomeje kumureba mu maso nsaba Imana ngo ansubize ko ntawe ariko aho kugira icyo ansubiza yubika umutwe mu biganza yongera kwiruhutsa.”

Nta muhanuzi nari nkeneye wo kumbwira ko igisubizo ari yego ni bwo nahise nishakamo imbaraga zimpagurutsa aho zikanjyana mu nzu ariko numva ntangiye kuzungera.

Narabyirengagije ndahaguruka nsunika urugi ndasohoka ariko ntaratera n’intambwe eshanu nahise mbona ibinkikije byose bitangiye kuzenguruka gutambuka birananira, umubiri unanira kuwutwara nisanga hasi….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *