Umurage (Ibyishimo bihoraho) Episode 12

Duherukana ubwo navuye mu kiganiro ngiye guhura Thando.


Mu kugera hanze nasanze ahagaze ha hantu twari duhagaze bwa mbere ubwo nakubitanaga na we mu muryango. Yahise ashaka kumfata akaboko ndabyanga mbona arababaye ariko ntiyabitindaho ahita anyobora tugana aho imodoka ye yari iri.

“Nonese ko mbona dusubiye hamwe twari turi Thando?” “Ihangane ndabizi kubera ibintu byaraye bibaye ubu ntago ushaka no kuhareba ariko mbabarira tujyeyo ndaza kukubwira impamvu.” Nahise ntuza urugendo rurakomeza.


Nisanze twicaye ahandi hantu mu kabingalo na ho hatuje kandi hateguye neza. Bakimara kutuzanira ibyo kunywa Thando yahise atangira ikiganiro. “Lydie rero, mbere na mbere ndasaba imbabazi ku byaraye bikubayeho.

Ng’aho mbere yo gukomeza ikiganiro banza umbwire ko umbabariye sha?” “Komeza ikiganiro ndakubwira ni ba nkubabariye cyangwa ntakubabariye nyuma yo kumva story yawe.” “Uuhm, Okay, nta kibazo Lydie, igihano urampa cyose ndacyemera ariko wemere kunkunda pee! Kuko ukuntu naraye, mfite ubwoba ko nongeye kurara ko narwara ihungabana.”

Naramwenyuye musaba gukomeza. “Nitwa Luthando Sosthène, ndi umusore w’imyaka 26, navukiye muri South Africa ariko nakuriye muri France ni na ho nigiye amashuri yanjye ariko kuko umuryango wanjye wabaga hano muri South Africa najyaga mpaza gacye ubundi nkisubirira muri France.


Ndimo kwiga kaminuza namenyanye n’umukobwa umwe wigaga aho nigaga muri France ariko na we avuka iwacu (South Africa).

Nari wa muhungu udakunda kuvuga menshi yewe no gutereta sinabikoraga. Ibyanjye byari ukujya muri classes navayo nkigira muri sport kuko nakundaga gukina basket cyane ubundi nkavayo naniwe nkahita ndyama naba ntagiyeyo nkareba filme cyangwa ngahimba imivugo.


Rimwe ari nimugoroba dusoje amasomo uwo mukobwa yaje kundeba ansaba kumperekeza muri sport ndabimwemerera. Twaragiye dukora sport irarangira buri wese arataha bikomeza gutyo tujyana muri sport ari na ko umukobwa akomeza kunyitaho biza kugera n’aho ambwira ko yankunze ariko njye namufataga nk’umuntu usanzwe ndabimubwira musaba ko twakwibera inshuti zisanzwe.


Umukobwa yanyeretse ko abyakiriye ariko ntazi icyo arimo kumpangira. Rimwe yansabye kujya kumusura kuko we yahoraga aza iwanjye mbifata nk’ibintu bisanzwe njyayo. Mu kugerayo nasanze yatetse yewe hari n’inzoga kuko icyo gihe narazinywaga. Sinzi ibyo yanshyiriye mu mafunguro yangaburiye kuko nagaruye ubwenge ari mu gitondo ndi mu buriri na Lindiwe (ni ko uwo mukobwa yitwaga).

Umujinya waranyishe mubaza impamvu yamuteye kunkorera ibyo ambwira ko nk’uko yabimbwiye ko ankunda ariko bikiri gusa ngo k’uko ntamukundaga nk’uko yankundaga yashakaga basi ko muha umwana kandi abona kubinsaba ntazabimwemerera ni ko gukoresha kunsindisha.


Lydie, kuva uwo munsi kugeza n’ubu sinshobora kongera gukoza ikintu kitwa inzoga k’umunwa wanjye.
.
Icyo gihe nahise mubwira ko ibyo bidashoboka kuko ntiteguye kubyarana n’umuntu ntakunda ansaba imbabazi ambwira ko umwana uzavuka azamurera wenyine ariko mubera ibamba.

Nahise mubwira kwitegura vuba tukajya kuri pharmacie agafata ibinini bituma adasama igihe kitararenga. Yabanje kwanga atangira kurira ariko njye nta nakimwe nari nitayeho kuko ntago nari kumwemerera kumuha amahirwe yo gutwara iyo nda.

Yahise agenda aritegura n’amarira yose araza twerekeza kuri pharmacie. Mu nzira tujyayo imodoka twari twajyanye yashizemo essence nsohoka ngiye kureba indi mu kugaruka nsanga Lindiwe yagiye kera.

Guhera uwo munsi twaramushatse turamubura, nkahora iwe ngo ndebe ko namubona ariko bakambwirako atahaheruka kuko no muri classe ntago yari akiza .


Twongeye kumubona nyuma y’amezi ane afite inda igaragara pee! Umujinya waranyishe mbura icyo nakora kuko sinari kumubwira gukuramo inda yabayeho cyane ko yari n’amaraso yanjye. Igihe cyarageze umwana aravuka, umuhungu dusa cyane ari nawe wabonye kuri iriya photo. Lydie, umwana wanjye ndamukunda cyane ariko gukunda nyina byarananiye.

Lindiwe yagerageje kongera kunyikururaho yitwaje umwana ariko mubera ibamba. Nemeye kwita ku mwana wanjye ariko nyina nta cyo mpanga nawe n’ubwo akomeje kunyikururaho.” Lucie, urabizi emotions zanjye ukuntu ziba hafi, Thando yarangije kumbwira amateka ye narize nahogoye.” Yafashe umwanya wo kumpoza aranyiyegamiza ndatuza.

Namubwiye ibya za message ndanazimwereka dutungurwa no gusanga iyo numero ari iya wa Mwalimu w’umumama nigeze kubabwira twahuye akandeba nabi.


Nabajije Thando ni ba hari icyo bapanga ambwira ko uretse kuba bahuriye ku kazi ko kutwigisha batajya banavugana cyane ko uwo mukobwa yari akiri mushya mu kazi kuko yari amaze nk’amezi abiri aje kutwigisha.
.
Thando yansabye gutuza ambwira ko azamwiyama akareka kuntesha igihe nanjye sinabitindaho.

Byarangiye nanjye mbwiye Thando ibyanjye byose guhera Mama antaye kugeza uyu munsi nawe agahinda karamwegura ariko ansezeranya ko azankunda akanyibagiza agahinda kose nagize.


Amasaha yo gutaha yarageze Thando angeza mu rugo nawe ahita akomereza mu rugo iwe. Nahise njya gukaraba mpita njya mu buriri mu gihe ntangiye gusinzira phone yanjye irasona mu kureba nsanga ni Thando … “Yego meze neza ubu ndi mu buriri.”… ” Ngo?? Ibyo uvuga ni ukuri??

Ndumva dufite urugamba rutoroshye pee!
.
Uru rugamba se bite bya rwo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *