Umurage (Ibyishimo bihoraho) Episode 5

Lucie, wari wagira ubwoba buvaze n’igisebo ku buryo wifuza ko isi yakwasama ikakumira?’ Ng’ibyo ibyambayeyo!!

Mu gihe nari nkijijita nibaza uko ndabyitwaramo Luthando(Mwarimu) yahise ahaguruka afata Microphone atanga igitekerezo yidefanda ku bw’amahirwe mbona barakomeje bagiye kubaza ahandi!! “Ahwiii”. Nahise niruhutsa ku buryo abantu bari banyegereye bahindukiye bakandeba ariko ibyo nta cyo byari bintwaye kuko urwo nari nsimbutse ni rwo rwari rukaze.


‘Mwakoze cyane kwitabira iki kiganiro, byanshimishije cyane ubwitabire mwagaragaje uyu munsi kandi nizeye ko bizakomeza no mu minsi itanu tuzamarana.’ Aya ni amagambo Agnès(wa mu Mama wari uyoboye ikiganiro) yasoresheje. Mana yanjye si njye wabonye nsohoka!! Ngo ngaruka mu minsi isigaye? Nasohotse numva ntazongera gukandagiza ikirenge cyanjye muri iyo Salle mu minsi itanu iri imbere.

‘Lydie, are you fine(umeze neza)?’ Ni ko Luthando yambajije tumaze kugera hanze. (Luthando avuka muri South Africa, ni yo mpamvu mu kuvugana twakoreshaga icyongereza kuko nari ntaramenya Ikizulu(ururimi rwa bo) kandi na we ntago yari azi i Kinyarwanda). Namusubije ko meze neza mushimira cyane kuba yantabaye akankiza guseba. Yarasetse arambwira ngo nta kibazo.
Bwari bumaze kwira mbona gushakisha Odile mu kivunge cy’abantu birangora niyemeza gutaha nkaza kumuhamagara ngeze mu rugo. Thando (impine ya Luthando) yaranyinginze ngo angeze mu rugo ariko ndabyanga mubwira ko ari hafi ndagerayo n’amaguru (hari harimo intera ya 15 min). Yashatse kumperekeza na byo ndabyanga nanjye nshatse kumusubiza rya kote rye araryanga ansaba kuzarimuzanira ejo kuko hari hagikonje (ku mutima narisekeje kuko byo hari hakonje ni uko nari ndimo kwihagararaho). Yansezeyeho nanjye mfata inzira ndataha.


Ngeze hafi yo mu rugo Phone yanjye yarasonnye mu kureba nsanga ni Odile. ‘Lydie, umeze neza?’ ‘Yego Odi, meze neza cyane.’ ‘Ahwiii! Imana ishimwe!! Uzi ukuntu nari nahangayitse sha! Nari nagize ngo wakomerejwe kuko cya gihe nategereje ko winjira ndaheba ngarutse kukureba hamwe nagusize ndakubura ngerageje kuguhamagara telephone ntiwayifata ndushaho guhangayika! Uzi ko nari ngiye guhamagara Mama wawe ngo mubaze ni ba watashye ariko nyuma nkigarura ngo utaba waciye ahandi nkaba nkuvuyemo!’ ‘Yoohh!! Odi, mbabarira rwose phone yari iri muri vibreur mu isakoshi ntago nari nayumvise. Na ho aho nari nagiye ho…. ni inkuru ndende nzabikubwira neza ejo.’ ‘Nta kibazo icy’ingenzi ni uko umeze neza Lydie! Ng’aho jya kuruhuka urare neza.’ ‘Murakoze cyane namwe murare neza Odi.’


Nahise nihuta ngera mu rugo mpita nkaraba mpuza n’uko amasaha yo kujya ku meza yari ageze njya gusangira n’abandi. Mu gusoza nahise ngana mu cyumba cyanjye. Mu gihe nari maze kwambara imyenda yo kurarana nahise numva umuntu ukomanga ku rugi mu kujya kureba nsanga ni Mama (umugore wa Alexandre). Namuhaye kalibu araza anyicara iruhande!! ‘Lydie, umeze neza?’

Mana yanjye, aba bantu bose barimo kumbaza iki kibazo meze gute ku buryo buri were abona ko ntameze neza? ‘Meze neza Mama.’ Ibi nabivuze nubitse umutwe. Mama yahise amfata ku rutugu anyegura umutwe aranyitegereza mu maso…. ‘Lydie, ntago nakubyaye ku bw’umubiri ariko ndakuzi neza nk’umwana wanjye nibyariye.. Iyo wishimye ndabibona, iyo ubabaye ndabibona kandi n’iyo ufite ikibazo ndabibona, humura witinya kumbwira ikibazo ufite Mwana wanjye!!’


Mama yavuze gutya ntekereza ku bintu byose yankoreye kuva Papa yapfa, urukundo rwa kibyeyi yangaragarije n’uburyo anyitaho akampangayikira Mama wambyaye yarantaye, ikiniga kiramfata ntangira kuriraaa… Mama yaranyiyegamije ari na ko ambwira amagambo ampumuriza nshiduka nasinziriye mu maboko ye! Yagerageje kundyamisha neza ku buriri ariko kubera kumpindukiza mpita nkanguka…

Mama yaranyitegereje mu maso aramwenyura.. ‘Lydie, urare neza Mwana wanjye kandi ntutekereze cyane kucyakubabaje uyu munsi ahubwo wite kucyagushimishije uyu munsi.’ Ku mpamvu ntazi nahise nisanga ndimo kumwenyura nk’aho ntahoze ndira mukanya.
‘Kandi utaryama utavugishije umuntu wahoze aguhamagara mukanya usinziriye.’ Mama yahise asohoka amwenyura nanjye nihutira gufata telephone.

Mu kureba nasanzemo missed calls 12, eshanu zari iza Odile wari wambuze kare izindi zirindwi zari iza numero ntazi. Mu gihe nkibaza uwo yaba ari we message yahise iza muri telephone yanjye, mu kuyisoma narikanze, bintera gutekereza cyane…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *