Umurage (Ibyishimo bihoraho) Episode 6

Mu gufungura message narikanze ndetse bintera gutekereza byinshi.

Yaragiraga iti “Lydie, ntago nshaka kwisebya mpangana nawe kandi nkubyaye gusa ni ubishaka tuzahangana. Ni ba ukunda ubuzima bwawe ureke kwikurura kuri Luthando.” Mana yanjye!! Luthando ko nta cyo mpanga nawe ndazira iki? Mu kureba ngo ndebe ni ba numero yanyoherereje message ihuye n’iyampamagaye nasanze zitandukanye.


Mu gihe nkibaza byinshi kuri message nohererejwe ya numero yakomeje guhamagara yahise yongera irahamagara. Numvaga ntari muri mood yo kugira uwo mvugana na we ariko nditaba kugira ngo menye uwo muntu uwo ari we ni cyo anshakira. Mu kumara kwitaba ijwi numvise n’ijambo ryambwiye rirahagije kugira ngo mpite ntuza.

“Lydie, wageze mu rugo amahoro se mukobwa mwiza?” Uuhmm naratuje gacye mara nk’amasegonda 20 nta cyo mvuga niruhutsa gusa. “Lydie, ko utambwira sha, umeze neza?” Sinzi imbaraga aho nazikuye mpita nsubiza mu ijwi rikakaye “Thando, nagezeyo amahoro kandi ntago meze neza. Ahubwo reka nduhuke.”


Thando yatunguwe n’ukuntu musubije kuko nahise numva asa n’ucecetse gato… “Lydia, mbabarira basi ni ba nkubwiye nabi gusa nagira ngo numve ko wagezeyo amahoro. Urare amahoro kandi unsuhurize Alexandre.” Nategereje ko hari ikindi yakongeraho ndaheba mu kuvana phone ku gutwi nsanga yakupye kera. “Mana yanjye! Ibi n’ibiki biri kumbaho?”

Nahise nsesera mu buriri n’amarira menshi ku buryo ntamenye n’igihe nasinziriye. Mu gukanguka mu gitondo nakangutse numva umutwe urimo kundya cyane n’amaso aremerewe cyane ku buryo ntashoboraga kuyafungura.


Ibyabaye ejo hashize byose byahise bingaruka mu mutwe. Ntago nari narigeze ninjira mu bintu bijyanye n’urukundo mbere ariko ukuntu niyumvaga nta muhanuzi nari nkeneye wambwira ko natangiye kujya mu rukundo na Mwarimu wanjye. Noneho ntekereje message intera ubwoba nkumva birandenze.

“Nonese urukundo ni uku ruryana n’ibigeragezo bya rwo?” Najyaga ndeba amafilime y’urukundo nkareba ibigeragezo bizana na rwo ariko nkumva ko ari ibyibera muri filime gusa.


“Mana yanjye umfashe ibi byiyumviro bindimo bimvemo hakiri kare kuko ndumva umusaraba mfite umpagije ntago nshaka kongeraho undi. Irindi jambo ryanteye kwibaza ni ukuntu Thando nijoro yambwiye ngo nsuhuze Alexandre. Ndibaza baziranye he? Ko inshuti z’umuryango nzizi ko we ntamuzimo? Ahubwo se numero yanjye yayikuye he!?

Mu gihe nkibaza ibyo bibazo byose phone yanjye yakiriye message ariko sinabyitaho kuko numvaga nta mood y’amatelephone ndimo.


Nahise mbyuka njya gushaka amazi yo kunywa kuko numvaga umutwe umereye nabi. Mu kugaruka mu cyumba nasanze Mama yaje mu cyumba cyanjye. ” Lydie, waramutse ute mwana wa?” Ibyo yabivugaga yunamye arimo gutegura ameza mu guhindukira yahise yikanga yifata ku munwa. “Lydie, wabaye iki ko wabyimbye mu maso?”

Mu guhindukira nanjye nahise mpuza amaso na mirroir yari iri mu cyumba nirebye ndiyoberwa. ‘Ntago meze neza mama ndumva umutwe umereye nabi kandi ndumva ntarajya ku ishuri uyu munsi.’Yahise aza arampobera cyane ku buryo nisanze nongeye gutangira kurira.. “Lydie ng’aho jya gukaraba uze ufate amafunguro ndaje tuganire kuko ndabona umwana wanjye afite ikibazo kimuremereye.”

Nahise ngenda nk’akana bashoreye nta guhindukira nerekeza muri douche!.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *