Umurage (Ibyishimo bihoraho) Episode 8

Mbega umutuzo!!!

Nkigera mu maboko ye nahise numva ntuje numva agahinda kanjye kagiye nka nyomberi.

“Lydie, nari ngukumbuye cyane sha! Kuva nimugoroba wambwira ngo ntago umeze neza ntago nigeze ntuza, noneho mu gitondo ntakubonye muri classe ndushaho kumererwa nabi. Umbabarire kuba nje hano ntaguteguje gusa kwihangana byari byanze pee!!” Ibi byose yabivugaga akirimo kumpobera.

Yahise andekura andeba mu maso aramwenyura ahita amfata akaboko anjyana kwicara aho Odile yari ari, mu kugerayo Odile yaratwitegereje kwihangana biramunanira ahita avuga ‘Woow! You can make a good couple (mwakora couple nziza.) nahise mureba ikijisho ahita aseka gusa ahita ahaguruka. “Reka njye kwisuhuriza Mama wawe ntago nari muherutse.”


Yahise asohoka ajya kureba Mama aho yari yicaye muri Jardin(Mu busitani) ubwo mba nsigaye aho na Thando twenyine. Nahise nibuka ukuntu nasohotse nambaye imyenda yo kurarana isoni zongera kugaruka na Thando arabibona.

‘Lydie, wigira ikibazo rwose uko waba wambaye kose kuri njye nta cyo byampinduraho. Nta byinshi numva navuga muri aka kanya gusa nyemerera umpe umwanya tuze kuganira nimugoroba ni tuva mu kiganiro muri Salle.

Namubwiye ko ikiganiro numva ntashaka kukizamo aranyinginga birangira nemeye kujyayo ndetse mwemereye n’umwanya wo kuza kuganira. Nahise njya kureba ikote na furari bye nari nameshe kare nsanga ntago byumye neza mubwira ko ndabimuzanira nimugoroba. Naramuherekeje mugeza muri parking ku modoka ye ariko wabonaga adashaka kugenda pee!! Yafashe ibiganza byanjye aranyitegereza cyane ubona hari icyo ashaka kuvuga ariko ahitamo guceceka, ahita ansoma mu kiganza ajya mu modoka aragenda.

Odile we twaragumanye kugeza nimugoroba mubwira ibyaraye bimbayeyo byose n’ibya ya message.
Umugoroba warageze turitegura tujya mu kiganiro. Twagezeyo dusanga bataratangira ariko abantu bamwe bari bahageze ndetse n’abandi bakirimo kuza.

Nisanze ndimo gushakisha Thando muri Salle yose kuko yari atarahagera. Mu kuraranganya amaso nahise nkubitana amaso na we arimo kwinjira. Nahise ngira isoni ukuntu amfashe ndimo kumushakisha ariko we aransekera arakomeza ajya kwicara mu ntebe zari zabateguriwe. “Lydie, ibimenyetso byose biraguhama ko uri mu rukundo pee! Kandi Thando na we aragukunda cyane njye nabibonaga kuva kera ni uko nari naricecekeye, sha umuhe amahirwe.” “Odi, sha simbizi pee!! Numva mukunda ariko mfite ubwoba! Ntago ngiye kuzakubitwa nzira umusore w’abandi.”” Ubwoba bwawe burumvikana ariko burya urukundo nyarwo rugira ibigeragezo kandi rukabitsinda, ahubwo uze kumubwira ibya ya message wumve icyo abivugaho.”

Ikiganiro cyahise gitangira badusaba gutuza tugakurikira
.
Agnès: Ikiganiro cy’uyu munsi rero gifite insanganyamatsiko igira iti “Menya igikomere cyawe.”
Biratangaje cyane kuba umuntu yakubwira ko urwaye kandi wowe ubona ko uri muzima, ubyuka ukajya mu kazi bukira bugacya umunsi ugashira undi ugataha.

Abantu benshi bemera ko barwaye iyo barwaye indwara yo ku mubiri ariko burya icyo twirengagiza ni uko igikomere cyijyanye n’amarangamutima yacu ari cyo kibabaza kurushaho! Ese, turi bangahe twemera ibikomere dufite? Aho ntitwihagararaho tukumva ko kugaragaza ko tubabaye ari intege nke? Turi bangahe tubasha gusangiza abandi ibyatubabaje? Aho ntitugenda tukabifungirana mu mitima yacu bikayimunga tugaheranwa n’agahinda?

Ndababwiza ukuri ko kumva ko wakomeretse ndetse ukanagira ubutwari bwo kubisangiza abandi ari intambwe ya mbere yo gukira igikomere cyawe uko cyaba kingana kose? Ariko na none hari icyo ugomba kwitondera, guhitamo uwo ugomba kubwira ibyawe.

Ntago ari ukubibwira uwo ubonye wese kuko hari uwo wabibwira aho gukira ugakomereka kurushaho ariko iyo wahisemo umuntu wa nyawe na we agira uruhare mu gukira kwawe….

Ejo tuzakomeza ikiganiro mbasobanurira uko wabasha kumenya umuntu w’ukuri wo gusangiza igikomere cyawe!
Ikiganiro cyarakomejwe numva nafashijwe rwose numva nishimiye kuba naje. Natashye nabohotse numva ngomba kugira umuntu nsangiza igikomere cyanjye ariko nkumva amahitamo arangora…
.
Ese ubu nizere Thando mubwire ibyanjye? Ni anyumvira ubusa se?

Ni gute nabasha gusobanukirwa ko ari uwo kwizerwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *