Umurage(Ibyishimo bihoraho) Episode 1


Nicaye ku buriri bwanjye nyuma y’ukwezi Inshuti yanjye Nyogokuru ansize muri iyi si, n’ikiniga kinshi mfungura impano yampaye ngo imbere umurage w’ubuzima bwanjye.

Mu kumara gufungura nasanzemo igitabo gifunitse neza inyuma cyanditseho ngo ”UMURAGE(IBYISHIMO BIHORAHO).” Narambuye igitabo kuri page ya mbere mbona handitseho; “Ku mukobwa wanjye nkunda Lucie…” nahise mfatwa n’ikiniga amarira arashoka ubudahagarara. Natekereje ukuntu Nyogokuru yafashe umwanya wo kunyandikira iki gitabo numva amarira avanze n’amatsiko biransabye.


Mu buzima busanzwe, Nyogokuru yari umwanditsi w’ibitabo byinshi yacishagamo inama yagiraga abantu mu nzego zitandukanye. Nakuze mbona yandika nkakunda kumwicara iruhande arimo yandika, nkanasoma ibyo yanditse ariko ntago nabitindagaho cyane. Gusa uyu munsi ni bwo nabashije kumva uburemere bw’ibyo yakoraga… Nifuje kongera kumubona nk’iminota itanu gusa ngo mushimire byimazeyo birenze uko nabikoze… Gusaaa, ibi ni ibyifuzo gusa kuko Nyogokuru yagiye ubutagaruka.

Mu kumushimira ndashaka kubahiriza ubusabe bwe bwa nyuma bwo gusangira namwe uyu umurage. Mu gufata igitabo ngo dutangire nibutse ko yanyigishije gusenga igihe cyose ngiye gutangira igikorwa. Ni ko guterura nti “Mana ngushimiye kuba nkihumeka, ngushimiye byimazeyo Inshuti wampaye ikantoza kumera uko ndi ubu. Ndagusaba ngo umpe imbaraga zo kubasha gusangiza abandi umurage yampaye kandi twese tuwuronkeremo byinshi…… Nakomeje gusenga natwawe ariko nza kugera kuri Amen…


Mbere y’uko dutangira reka mbanze mbibwire. Nitwa Lucie Umuhoza ibindi kuri njye muzagenda mu bimenya muri iyi nkuru…

Dutangiriye ku ijambo rigira riti ‘Lucie, ndabizi hari byinshi wifuje kumenya mu bwana bwawe ariko nkakubwira ko ukiri umwana nzabikubwira ubaye mukuru. Iki ni cyo gihe ngo ubisobanukirwe. Ndabizi kiriya gihe warandakariraga ngo nanze kubikubwira ariko buriya Mwana wanjye, mu buzima buri kintu kigira igihe cya cyo kandi inkono ihira igihe.. Lucie, ndakeka warahoraga wibaza impamvu ntagira umuryango n’ubwo utigeze umbaza iki kibazo na rimwe ariko reka nguhe igisubizo…

Ubundi njye nakuze nisanga mu muryango w’abana babiri. Njye na Musaza wanjye wandushagaho imyaka 3 tubana na Papa gusa. Mu buzima bwose namaranye na Papa nta na rimwe nigeze mubona ababaye Lucie.. Yaturwaniraga ishyaka, akavunika bikomeye kugira ngo tutambara ubusa cyangwa ngo twice n’inzara ariko nyuma y’umunaniro wose akadusekera, akaduhumuriza akatubwira ko adukunda cyane. Umunsi umwe ubwo nari mfite imyaka irindwi Papa yavuye gupagasa(gushaka amafaranga) yananiwe cyane ku buryo no kurya iryo joro byamunaniye. Njyewe rero ndi umwana kubera nagiraga ubwoba cyane nararanaga na Papa, musaza wanjye akiraza.

Iryo joro nageze mu buriri mbaza Papa ikibazo nahoraga mubaza ariko yaranyimye igisubizo. ‘Papa ko watubwiye ngo Mama wacu ariho kuki udashaka kutubwira aho ari?’ “Mwana wanjye igihe cyo kubibabwira cyari kitaragera ariko ndacyeka iki ari cyo gihe ngo mbibabwire. Ng’aho genda ubwire Kevin aze hano mbabwire.’ Nahise mpaguruka njya kuzana musaza wanjye twese dukikiza Papa. ‘Bana banjye rero Mama wanyu yantaye ubwo wowe Lydie wari ufite amezi atandatu gusa. Muri ruriya ruganda mubona nkoramo ni ho umugabo wantwaye Mama wanyu yakoraga. Ni yo mpamvu nanjye nahisemo kujya kuhasaba akazi kugira ngo bijye bihora bimunyibutsa kuko mukumbura umunsi ku munsi. Mama wanyu naramukundaga cyane kandi na we yarankundaga n’ubwo nyuma yaje kurarurwa n’amafranga akansiga atanansezeye.


‘ ‘Lucie, ubwo Papa yamaraga kutubwira ubuzima bwe na Mama yahise atubwira ko ananiwe adusaba kujya kuryama. Gusa, ntitwabashije kumenya ko iryo joro ari ryo rya nyuma turi kumwe na Papa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *