Umurage(Ibyishimo bihoraho) Episode 11

Duherukana ubwo nituraga hasi kubera kunanirwa kwakira ko Thando yaba afite umwana n’umugore.


Nakangutse numva umutwe uri kundya cyane mu guhindukira mbona ndi ahantu mu cyumba ntazi. Mu kwegura umutwe nahise nsanganirwa n’umwuka w’imiti ako kanya mpita numva ko ari kwa muganga kuko nagerageje kuzamura amaboko ngo nshyigikire umutwe nsanga kamwe karimo Serumu.

Nagerageje kwibuka uko nageze aho ng’aho ariko nkumva umutwe utangiye kundya. Sinzi ukuntu narebye hirya mbona ahantu harambitse imyenda yanjye, mu kwireba ngo ndebe icyo nambaye nsanga nambaye ikanzu yo kwa muganga. Mu kongera guterayo ijisho nahise nkubitana amaso na Furari ya Thando nari nambaye ejo mbere yo kujya mu biganiro ni uko ibyaraye bimbayeho byose bihita biza byisukiranya ndabyibuka byose.


Umutima wanjye wari uremerewe, umutwe wanjye wagira ngo nikoreye nk’ibiro ijana ku buryo nisanze navugije induru ntabizi. Muganga yahise yiruka aza mu cyumba cyanjye ambaza icyo mbaye. Yarahageze ndaceceka sinagira icyo nongera kuvuga ndamureba gusa…

“Ndashaka amazi yo kunywa.” Yahise afungura akabati akuramo akajerekani karimo amazi n’igikombe ansukiramo aranyiyegamiza ampereza amazi nyanywa nkudaheruka kunywa. “Muga, ni saa ngahe?” “Turi saa kumi n’igice z’igitondo mama.”

Nonese ni nde wanzanye kwa muganga ko ndi hano njyenyine?” “Mama wawe yari ari hano ijoro ryose, avuye hano mukanya gashize agiye kukuzanira imyenda mishya yo kwambara no gutegura amafunguro ngo ni ukanguka utabura icyo urya. Humura mukanya araba ageze aha.”

Nazamuye umutwe ndikiriza mpita mpindukira.” “Hatagira umuntu witwa ” Thando mutuma yinjira hano.” “Yego ntago dutuma aza rwose, ahubwo se yagutwaye iki ko ari we wakuzanye ari ku muvuduko mwinshi ariko kuva icyo gihe akaba yanze kugira icyo adutangariza? Yanze no gutaha yaraye mu bitaro n’ubu munyuzeho asinziriye mu ntebe aha hanze y’icyumba cyawe.” Muganga yambwiye gutya numva agahinda karanyishe ariko ndikomeza sinabigaragaza.

“Ndumva ntashaka kubivugaho Muga.”
Nka nyuma y’isaha Muganga asohotse numvise urugi rw’icyumba rufunguwe mpita mpindukira mu mutima nifuza ko yaba ari Thando ariko nibuka ko nababwiye kumubuza kwinjira numva ndababaye.

“Lydie kibondo cyanjye, umeze ute?” “Ndumva umutwe utangiye koroha Mama.” Ng’aho eguka nkugaburire dore ntago uheruka kurya.”


Mama yarangaburiye nyuma na we ashaka kumbaza ibyambayeho ariko mbura aho mpera mubwira uburyo ndi mu rukundo n’umugabo wabandi. Yabonye ntashaka kubivugaho arandeka ambwira ko nta kibazo ndamubwira ni mara gutuza.


Nahise njya gukaraba mvuyeyo noneho numva umutwe uroroshye numva nsa nuruhutse. “Mama, Docteur naza mumubwire ansezerere ndumva nakize.”

“Ntago natuma agusezerera utarambwira icyaguteye kwitura hasi Lydie, cyangwa ni uriya musore wicaye hanze wagukomerekeje, mbwira sha?” Yavuze Thando amarira ahita yongera gushoka, mama ahita aza aranyegera arampobera arampumuriza ansaba gukomera.”

“Mama, aha turi mu bitaro ndakubwira ni tugera mu rugo hatagira utwumviriza.”
Mu ma saa yine ni bwo bansezereye twerekeza mu rugo. Mu gusohoka twasanze Thando akicaye kuri ya ntebe amaso yatukuye bigaragara ko atigeze asinzira. Nawe yahise ahaguruka andeba indoro insaba ko namuha umwanya tukavugana ariko nzunguza umutwe ndikomereza.

Twageze mu rugo numva nakize rwose kandi numva nafashe umwanzuro wo kubwira Mama ibyabaye kugira ngo angire inama. Nahise musaba kuza mu cyumba cyanjye mutekerereza buri kimwe nta na gito nsize ariko mu gusoza nabonye mama nta na kimwe kimutunguye mu byo namubwiye.

Mama yahise amwenyura “Lydie mwana wanjye, reka kunyitegereza nk’aho nameze amahembe. Ngira ngo urabibona ko ibyo umbwiye nta kintunguye kirimo. Njye nabimenye kera ko Thando agukunda ariko narakuretse ngo nawe ubanze ubyibonere. Iby’uko afite umugore n’umwana byo ni ubuzima bwe wowe umuhe umwanya agusobanurire, ntugapfe guhita ufata umwanzuro uhubutse mwana wa!”


Mama yamaze kumbwira gutyo numva ndatsinzwe rwose, naratekereje nsanga nahise niha igisubizo ntazi ni ba ari na cyo mpita mfata phone yanjye vuba musaba ko tuza guhura tukaganira nyuma y’ikiganiro cyo muri Salle kuko nasanze ngomba no kumubaza ibya za message bahora banyoherereza.


Umugoroba warageze tujya muri cya kiganiro, nk’uko Agnès yari yabidusezeranyije yatugejejeho ibintu 5 byagufasha kumenya umuntu wo kwizerwa, umuntu waha umwanya mu buzima bwawe ukaba wamusangiza ubuzima bwawe… Icya mbere, “umuntu muzahuza umutima wawe umumenya hakiri kare.

Ni wa muntu uzaba uri hafi yawe ukumva uratuje, yaba adahari ukumva ntago wuzuye mbese ukumva yaguhora hafi. Icya 2, umuntu muzahuza ahangayikishwa na buri kimwe cyawe, uzasanga yifuza kumenya uko umerewe, wagira ikibazo agahangayika akaba yanakwitangira mu gihe bibaye ngombwa. Icya 3, uwo muntu arakubaha… Kabone n’ubwo yaba akuruta mu myaka cyangwa se akurusha imitungo, yicisha bugufi, akagukorera buri kimwe gishoboka, akubaha ibyifuzo byawe nta bintu byo kwishyira hejuru. Icya 4, akubwiza ukuri.

Buriya mu buzima ntago abantu babiri bahuza umwe abeshya undi. Ukuri kuri mu bintu bikomeza umubano uko kwaba kumeze kose. Kabone n’ubwo kwaba ari ukuri kw’ibintu bitari byiza, aho kugira ngo akubeshye wishime aka kanya uzababare nyuma by’ iteka akubwiza ukuri kabone n’ubwo wababara ndetse akongera akakuremamo n’ibyishimo. Icya 5, arakwihanganira. Burya abantu twese twambaye kamere muntu ntawe udakosa. Hari abihanganira amakosa yacu ariko hari n’abaduhora amakosa yacu.

Ni yo mpamvu ari byiza ko mbere yo kwizera umuntu ubanza ukamenya uwo ariwe. Ese ni wa muntu uzakwakira uko uri mu byiza no mu bibi cyangwa ni wa wundi uzagutererana igihe ibyago byaje n’amabanga wamubikije akayamena?


Ni ahanyu ho gutekereza neza, mugashishoza mugahitamo umuntu ukwiriye, umuntu uzabafasha mu rugendo rwanyu rwo gukira ibikomere, akababera impamvu yo guhora mwishimye!
.
Lucie, ntakubeshye ibi byose bavugaga numvaga ari njye babwira yewe n’ibyo bavuze nkumva Thando arabyujuje pee!!

Si njye wabonye ikiganiro kirangira ngo njye guhura na Thando kuko numvaga urwo namukundaga rwikubye hahandi numvaga ni yo byasaba competition ngo mubone nayijyamo pee!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *