Umurage(Ibyishimo bihoraho) Episode 2

Iryo joro ryabaye irya nyuma twaganiriye na Papa kuko muri icyo gitondo ubwo nakangukaga natunguwe no gusanga nkiri kumwe na Papa mu buriri kandi ubundi yazindukaga ajya mu kazi. Nahise numva ko uko biri kose Papa atameze neza. Nagerageje kumukangura biranga mu kwitegereza neza mbona Papa arimo guhumeka insigane.

Nagerageje kumuhamagara mbona abumbuye amaso agerageza kubumbura umunwa kugira ngo agire icyo avuga ariko biranga kuko guhumeka byari birimo kumugora cyane. Nahise nsohoka niruka njya kureba Kevin ngo mubwire uko bimeze ariko nsanga ntawe uri mu cyumba cye.
Nahise nirukankira hanze muhamagara ariko ntiyanyitaba. Nirukankiye ku irembo ngo ndebe ko namubonayo ariko ndaheba.

Mu gihe nkihagaze aho, umugabo twari duturanye witwaga Alexandre yahise asohoka iwe agiye mu kazi ambaza impamvu mpagaze aho mu gitondo. Nahise mubwira ko nari nje gushaka musaza wanjye ngo mubwire ko Papa ameze nabi. Yahise amperekeza tujyana mu rugo ahita atwara Papa kwa muganga kuko yari afite imodoka.

Twageze kwa muganga mu ma Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu za mu gitondo (06h45’). Bahita batwakira byihuse. Alexandre yahise ahamagara ku kazi abasobanurira ikibazo cyabaye ndetse ababwira ko atakije ku kazi. Yagumanye natwe aho twari twicaye dutegereje icyo abaganga batubwira.
Njye na Kevin twari twihebye, njye natangiye kurira. Alexandre yaraduhojeje araduhumuriza adusaba gukomera tugasengera Papa wacu. Nka nyuma y’isaha ni bwo muganga yasohotse yijimye mu maso adusaba kwinjira mu biro bye.

Tukigeramo ni bwo yahise atugezaho inkuru yadushenguye umutima . ‘Papa wanyu yari arwaye indwara ya Cancer(kanseri) y’ibihaha kandi yatinze kuza kuyivuza ni yo mpamvu yamurenze bikaba byamuviriyemo urupfu.’ “Lucie, uwo munsi narize amarira ntigeze mu buzima.” Natekerezaga inzozi zose nifuzaga kuzagirana na Papa agahinda kakanyegura. Natekereza aho ubuzima bwacu busigaye nta muryango tugira nkumva ni ihurizo rikomeye…


Alexandre yadufashije mu gushyingura Papa nyuma byose birangiye ni bwo we n’abandi bantu bakundaga Papa batwicaje ngo tuganire kugira ngo bamenye icyerecyezo cy’ ubuzima bwacu. Batubajije ni ba hari umuntu n’umwe wo mu muryango wacu n’umwe tuzi tumubwira ko nta n’umwe. Badusabye gusohoka basigara baganira hashize akanya baraduhamagara. Mu kuhagera rero batubwiye ko ni ba bitatubangamiye umwe arajya kubana na Alexandre undi akajyana na Kalisa (uyu n’undi mugabo wari inshuti ya Papa).

Twarabyishimiye kuba tubonye abatwakira turabashimira cyane. Bumvikanye ko inzu twabagamo izajya ikodeshwa amafranga bakayashyira kuri compte (konti) yacu n’aho amasambu yacu bakayahingisha. Byari ibyishimo ariko ku rundi ruhande byari bibabaje ukuntu twari tugiye kubaho njye na Kevin tuba ahantu hatandukanye. Baraduhumurije batubwira ko tuzajya dusurana. Twarikirije ubundi batubwira kujya gupanga ibintu twitegura. Twaragiye turitegura dupanga buri kimwe ndetse ibyari ibikoresho bya Papa ntago twari kubisiga. Mu ma saa 16h30′ ni bwo nasezeranyeho na Kevin buri wese agiye gutangira ubuzima bwe.

Ese Mama aba bana bahiriwe n’ubuzima bushya?

Ntimuzacikwe n’igice cya 3.

5 Comments on “Umurage(Ibyishimo bihoraho) Episode 2”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *