Umurage(Ibyishimo bihoraho) Episode 3

Ubuzima bushya bwaratangiye. Kwa Alexandre banyakiriye neza ku buryo bamfataga nk’umwana mu rugo. Bari bafite abandi bana babiri bari bato kuri njye, ariko na bo barankundaga cyane kandi bakanyubaha bakamfata nka mukuru wa bo.

Inzu yacu twabagamo barayikodeshaga amafaranga avuyemo bakayashyira kuri compte(konti) yacu baduteganyirija ejo hazaza. Nakomeje kwiga bisanzwe nta kintu na kimwe nigeze mburana umuryango wa Alex.


Nyuma y’imyaka icumi ndabyibuka hari ku wa 5 nimugoroba ubwo nari mvuye gusura Kevin aho yakoreraga (yari yararangije kwiga ahita abona akazi.), ngeze mu rugo nsanga Aline (yari umwana muto wo kwa Alexandre) arimo kurira. Naramwegereye mubaza impamvu arimo kurira ahita ambwira “Lydie, Uzi ko ngo Papa bamwimuye?” Ntago nahise nsobanukirwa, ni ko kumubaza neza. Yambwiye ko ngo Papa we bamwohereje gukorera hanze kandi ngo agomba kujyana n’umuryango we kuko azakorerayo igihe kinini. Aline rero yari ababajwe n’incuti ze bagiye gutandukana ariko nta kundi yagombaga kubyakira. Njye icyo gihe nari narakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye amanota yarasohotse dutegereje ibyerekeye Kaminuza. Ba Alexandre bambwiye ko nanjye batazansiga ngomba kujyana na bo nkakomereza amasomo yanjye muri South Africa( Afurika y’epfo) aho yari agiye gukorera.


Mbegaaa gusezeranaho na Kevin byabaye amarira gusa ariko nagombaga kugenda.

Twaragiye tugerayo dutangira ubuzima bushya. Alexandre yahise anshakira Kaminuza yo kwigamo abanza kumpitishamo ibyo nshaka kwiga. Nahisemo ibijyanye n’indimi n’ubuvanganzo kuko ari byo nari narize mu mashuri yisumbuye.

Nagiye ku ishuri niga nshyizeho umwete ngatsinda neza. Nahuriyeyo n’inshuti nyinshi nzitandukanye ariko uwari inshuti yanjye magara yitwaga Odile.
Odile yari umwana mwiza cyane imbere n’inyuma. Kuko we yari asanzwe amenyereye South Africa yaramfashije ku buryo nta kibazo nigeze ngira cyo kuhamenyera. Umwaka wa mbere warangiye neza twese(njye na Odile) dufite amanota meza cyane. Tugitangira igihembwe cya 2 haje itsinda ry’abantu ryaje gutanga ikiganiro ku buryo bwo kurema ibyishimo mu mutima nyuma yo guhura n’ibyaguhungabanyije ndetse no gutanga imbabazi. Njye ibi numvaga bitandeba rwose nta gahunda nari mfite yo kujyayo ariko Odile yansabye kumuherekezayo. Nanze kumutererana turagenda.

Mu kugerayo twasanze bakimara gutangira. Batangiye batwibwira yari umumama uri nko mu kigero cy’imyaka 45 hamwe n’abandi basore babiri. ‘Mbere yo gutangira ingingo nyamukuru ndagira ngo mbasabe akantu gato. Fata umwanya muto urebe mu mutima wawe wumve ni ba hari umuntu wumva waguhemukiye ku buryo wumva utamubabarira.’ Iri jambo ryaraje rirankorogoshora rizamura igikomere numvaga ko cyarangiye.
Nahise ntekereza kuri Mama wantaye akantana Papa ndi agahinja numva mubonye sinamubabarira pee!! Kubera gutekereza ibi sinamenye igihe amarira yashokeye.

Nkimara kubona ko ntangiye gukomereka nahise mpaguruka nerekeza hanze. Mu kugera mu muryango kubera ko nagendaga ndeba hasi ntago namenyeye igihe nagonganiye n’umuntu wari urimo kwinjira. Nahise nubura umutwe mu guhuza amaso na we mpita nikanga….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *