Umurage(Ibyishimo bihoraho) Episode 4

Mu kubura umutwe ngo ndebe uwo ari we nahise nikanga. “Mu mu mumbabarire.” (Natangiye kuvuga ndidimanga kuko uwo twari tugonganye yari Mwarimu w’umusore watwigishaga Français(Igifaransa). Ibi kandi nabivugaga ndimo gusohoka nihuta. Mwarimu na we yahise asubira inyuma amfata akaboko.

Yahise amwenyura arambwira ngo ‘humura nta kibazo ni njye wari warangaye sinamenya ko urimo guturuka imbere. Ahubwo se ko mbona amaso yawe yatukuye wabaye iki? Mu gihe nari nkishaka ibyo kumubwira nagize amahirwe Odile aza adusanga ndetse na telephone ye(Mwarimu) irasona ajya kuyitaba.


Yaraje ambaza impamvu nsohotse ikiganiro kitarangiye mubwira ko numvaga ntameze neza nari nje guhagarara hanze. Yambajije ni ba bikomeye cyane ngo dutahe ariko nanga ko ataha ikiganiro kitarangiye kandi yakijemo abishaka mubwira ko bidakanganye musaba kuba asubiye mu nzu ndamusangamo. “Ahubwo se Lydie, Mwarimu mwavuganaga uduki we?” ‘Hhahh! Sha nsohotse nazubaye ntareba iyo njya ni ko kugonganira na we mu muryango.’ ” Reka da!! ‘Wasanga Imana ishatse ko muhura muri ubu buryo sha ariko uzi ukuntu aba akureba mu ishuri? Ahubwo reka nigendere ndabona agarutse.’ Odile yahise agenda Mwarimu ahita agaruka aho nari ndi!


‘Mucuti wawe ko abonye nje akagenda se ni njye umwirukanye?’ ‘Oya da!’ ‘Ndagarutse ngo unsubize ikibazo cyanjye.’ Namubwiye ko numvaga ntameze neza. ‘Nonese amaso yawe ko yatukuye nk’umuntu warize?’ Nahise ndeba hasi mbura icyo nsubiza. ‘Humura kurira ntago ari ibintu bibi ahubwo bigufasha kuruhuka icyari kikuremereye.’ Akimara kuvuga ayo magambo sinamenye aho amarira yaturutse nahise ntangira kurira bundi bushya kwihangana birananira.


Yahise anjyana muri bureau ye yari hafi aho ngo hatagira umuntu udusanga hanze ndimo kurira. Twagezeyo aranyicaza nawe aricara umutwe wanjye awurambika ku bibero bye arandeka ndarira nta jambo na rimwe amvugisha. Ubwo nari maze guhora yakuye mouchoir mu mufuka ampanagura neza mu maso arangije ambaza uko merewe. Namubwiye ko numva nduhutse.
Kandi koko ni ko byari biri. Muri njye nahise numva nsa nuruhutse wagira ngo hari umutwaro ntuye nari nikoreye. ‘Nonese Lydie, ni ba atari ukukwinjirira mu buzima birashoboka ko wambwira impamvu yaguteye kurira?’ Nubitse umutwe ndamwihorera sinagira icyo musubiza kuko numvaga nta ho nabihera pee! Nta muntu n’umwe nari narigeze mbwira amateka yanjye kuko na Odile yari azi ko Alexandre ari we Papa umbyara. ‘Nta kibazo ni ba wumva udashaka kubivugaho gusa burya kugira umuntu usangiza agahinda kawe bituma woroherwa. Bifata igihe kugira ngo wiyumvemo ko hari uwo wabibwira ariko ni wumva witeguye ndahari kandi niteguye kukumva.’ Nazamuye umutwe ndikiriza gusa.


Nahise mpaguruka mubwira ko ngiye na we arahaguruka . Mu kugera ku muryango twasanze imvura irimo kujojoba hanze hakonje cyane kandi ntago nari nifubitse. Mu gihe nkitekereza ukuntu ngiye kugenda mu mvura nahise numva umuntu anshyizeho ikote mu mugongo. ‘Akira ifubike dore harakonje.’ Nashatse kurimusubiza ariko araryanga. ‘Lydie, wikwijijisha ngo ntago urishaka kandi ukonje.’ Yahise azana na Furari anshyira mu ijosi azana n’umutaka tugenda twitwikiranye. Ntababeshye ndi kumwe na Mwarimu numvaga ntuje pee!! Ubuanzwe yari umuntu utavuga menshi, yazaga mu ishuri aje kutwigisha akaba serieux mu isomo rye ryarangira agahita yisohokera.
Kubera ko ari we wari ukiri umusore wenyine watwigishaga (abandi bari aba Papa) abakobwa benshi baramukundaga ariko we nta n’umwe yitagaho. Sinamenye igihe twagereye ku muryango wa Salle yari irimo kuberamo ikiganiro nashidutse Mwarimu ambwira ngo nimutegereze gato abanze afunge umutaka.

Naramutegereje duhita twinjira. Mu kwinjira nasanze imyanya yuzuye hasigaye gusa imyanya y’imbere yari yateganyirijwe abarimu. Abari bari kuri Protocole bahise bayobora Mwarimu imbere nawe amfata ukuboko ngo tujyane. Narebye kwanga ngo nsubire inyuma nsohoke mbona byagaragara nabi nanjye nkomeza imbere noneho aho byambereye bibi dusanga hasigayeyo imyanya ibiri gusa twicara twegeranye.


Mbega amaso!! Abanyeshuri bose ni njye barebaga noneho nakwibuka ko nambaye n’ikote rye isoni ziranyica. Mbabeshye nababwira ko hari ikintu na kimwe numvise cyavugiwe aho! Ikiganiro kigana k’umusozo batangiye kubaza ibibazo ngo bumve uko twabyumvise. Batangiye gutambagiza Micro babaza uko twabyumvise! Reka rero nzashiduke Microphone(indangururamajwi) ingeze iruhande ngo ni ntange inyunganizi!!!
.
‘Mana yanjye!!’

Lydie se ko atakurikiye, arivana ate mu maso y’aba bantu ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *